Imana yakinze ukuboko! Umuhanzi Diamond Platnumz na bagenzi be basimbutse urupfu - VIDEWO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'icyamamare muri Tanzania,  Diamond Platnumz ubwo yari kumwe na bagenzi be barimo Juma Jux basimbutse urupfu ubwo bari muri lift izwi nka Esanseri.

Diamond Platnumz witegura kuza mu Rwanda, yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, asaba abantu kujya bitwararika.

Yagize ati 'Uyu munsi, njye Juma, Fole ndetse na bagenzi bacu benshi twarokotse urupfu muri lift. Bavandimwe dufite inyubako ndende zikoresha lift, reka dukore ibishoboka byose kugirango dukorere izo lift, twirinde kugirira nabi abaturage.'

Nk'uko bigaragarira mu mashusho, iyi Esanseri yaje kubura umubiro, Diamond Platnumz na bagenzi be barimo.



Source : https://yegob.rw/imana-yakinze-ukuboko-umuhanzi-diamond-platnumz-na-bagenzi-be-basimbutse-urupfu-videwo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)