Iminsi y'ibisambo ni 40, Abagabo batatu banywaga ibiyobyabwenge ubundi bakajya kwambura abaturage ibyabo bafashwe batarangije akazi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iminsi y'ibisambo ni 40, Abagabo batatu banywaga ibiyobyabwenge ubundi bakajya kwambura abaturage ibyabo bafashwe batarangije akazi.

Abagabo 3  nyuma yuko bamwe mu bakorera mu nyubako ya Gare batabaje bavuga ko babangamiwe n'abantu bahoraga bicaye kuri Sitasiyo ya Lisansi ituzuye bakambura abahakorera n'abagenzi bahategera imodoka zijya mu Cyakabiri ndetse n'i Munyinya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Habiyaremye Emmanuel yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko aho bamenyeye ayo makuru ahamya ko hari abantu bakekwaho ibi byaha, bihutiye kujyayo barabafata .

Avuga ko abatawe muri yombi ubu bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Nyamabuye.



Source : https://yegob.rw/iminsi-yibisambo-ni-40-abagabo-batatu-banywaga-ibiyobyabwenge-ubundi-bakajya-kwambura-abaturage-ibyabo-bafashwe-batarangije-akazi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)