Umunyamakuru wa Televiziyo ya Isibo, Mahoro Ketia uzwi nka Gigi Kety, mu ijoro ryakeye yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka 'Bridal Shower.'
Ketty yambitswe impeta n'umusore witwa Fred Karuganda atuye muri leta ya Texas amakuru ahari ni uko tariki 29 Nyakanga 2023, hazaba umuhango wo gusaba no gukwa n'aho ku wa 4 Kanama hazaba indi mihango y'ubukwe.
Gigi Ketty, ni umunyamakuru kuri Televiziyo ya Isibo mu kiganiro Chapa Chapa Show, asanzwe kandi ari n'umucuruzi w'imyenda.