Imvura nyinshi yahitanye ibikorwaremezo byins... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mvura nyinshi yasenye inzu nyinshi z'abaturage ndetse n'ibikorwa byinshi by'ubucuruzi.

Mu gace ka Omi Adio kiganjemo ibikorwa by'ubucuruzi, bibasiwe n'iyi mvura aho ibikorwa byabo, amamodoka yabo, amazu y'ibucuruzi byagendeye muri iyi mvura bigasenyuka.

Si muri aka gace gusa, kuko ibikorwa bihagaze za Mliyoni  z'amanaira mu gace ka Oyo Atate hatuye abantu, hasenyutse amazu menshi cyane ndetse n'ibihingwa by'abaturage birarohama.

Iyi mvura yaguye itunguranye mu gihe byari bizwi ko bari mu gihe cy'impeshyi bajya kubona imvura iguy itari yitezwe ko ishobora kuba nyinshi nkuko yari iri.

Kugeza magingo aya, ntabwo hari hamenyekana umubare w'abantu bamaze kwitaba Imana muri iki gihugu kubera iyi mvura nyinshi yahaguye.


Mu gace ka Ido imvura yatwaye amazu menshi ndetse n'ibinyabiziga.


Omi Ado mu gace k'ubucuruzi kibasiwe n'iyi mvura ihitana byinshi mu bikorwa by'abacuruzi.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132292/imvura-nyinshi-yahitanye-ibikorwaremezo-byinshi-132292.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)