Imyubakire mu mujyi wa Kigali yongeye gushinjwamo ruswa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Umuvunyi rwagaragaje ko uyu munsi umunsi nyafurika wo kurwanya ruswa, usanze mu Rwanda mu mitangire ya serivisi by'umwihariko izitangirwa mu nzego z'ibanze, ariho haharagara cyane ibyuho bya ruswa.

Umunsi nyafurika wo kurwanya Ruswa wemejwe n'umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri Mutarama 2017 ,ubwo wihuzizwa mu Rwanda hagaragajwe ko usanze imitangire ya servise byumwihariko izitangirwa mu nzego zibanze  hakigaragaramo ibyuho bya Ruswa. 

Ati 'Inama nyinshi dukunze kujyamo hakunze kuvugirwamo iyi ngingo ya ruswa n'akarengane ku mitangire ya servisi,mu myubakire harimo sisiteme itanga ibyangobwa,uburyo iyi sisiteme ikora mu makuru macye tuba dufite cyangwa ku byo abaturage baduhaho ubuhamya bahuye nako karengane gashingiye kuri iyo sisiteme bigaragara y'uko icyambere umuturage ntaburenganzira afite bwo kwishyiriramo ubusabe.'

Urwego rw'umuvunyi rwo rwagaragaje ko Â  serivise ziza ku isonga  mu kugaragaramo ibyuho bya ruswa ari iz'imyubakire, izo kurangiza imanza, Servise zijyanye no kuzamura imibereho y'abaturage kwimura abaturage ku nyungu rusange no mu mitangire y'amasoko. 

Umujyi wa Kigali nka hamwe muhakunze kuvugwa ruswa mu myubakire, wasabye abaturage gutinyuka bakajya batunga agatoki ibyuho bya ruswa nk'abayobozi bagenda biguru ntege mu kubaha serivisi.

Urujeni Martine ni Umuyobozi w'umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage. 

Ati 'Niba ubona serivisi zitinda udahawe serivice uko bigomba  kuko ukeka ko hari icyo bagusaba biri byo cyangwa bitari byo. Nk'uko babivuze hari igihe ubona serivisi itinze ukibwira ko bakeneye ko wibwiriza ariko birashoboka ko koko uwo muntu wayikwimye yayitindije kugira ngo ugire icyo wibwiriza, ariko ni wowe wo kubivuga.'

Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine, avuga ko abayobozi bakemuye ibibazo by'abaturage ku gihe no kudahishirana mu kibi' ari bimwe mu byagira uruhare mu guhangana na ruswa.

Ati 'Umuturage umukemuriye ikibazo niyo ruswa yagabanuka kuko nicyo cyerekezo, dukemuye ibibazo by'abatuturage tukabikemura ku gihe tukabikemura neza. Umuturage serivisi yemereye akayibona akayihabwa iyo atishyura, akayibona atayishyuye kandi tukabikora ku gihe.'

Umunsi Nyafurika wo kurwanya ruswa wizihizwa tariki ya 11 Nyakanga buri mwaka, uyu munsi u  Rwanda rwahisemo kwihiziza kuri uyu wa 12 Nyakanga 2023, usanze ruri ku mwanya wa 4  mu bihugu birangwamo  ruswa nke ku mugabane. 

Daniel Hakizimana

The post Imyubakire mu mujyi wa Kigali yongeye gushinjwamo ruswa appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/07/14/imyubakire-mu-mujyi-wa-kigali-yongeye-gushinjwamo-ruswa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imyubakire-mu-mujyi-wa-kigali-yongeye-gushinjwamo-ruswa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)