Indirimbo nyarwanda zishyushye kuri Youtube u... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Utereye ijisho ku rubuga rwa Youtube rukoreshwa na benshi mu banyarwanda yaba mu buryo bwo kumenya amakuru no mu bucuruzi bwabo bwa buri munsi banamenyekanisha ibyo bakora.

Urasanga hari indirimbo abantu benshi bari kwihatira kumva no kureba binyuze kuri uru rubuga, uyu munsi inyaRwanda twifuje kubahitiramo izigera kuri eshanu ziza imbere kugeza ubu.Element, Ross Kana na Bruce Melodie indirimbo yabo ikomeje kuza imbere 

Kugeza ubu indirimbo ya Element wamaze kuba ikimenyabose mu gutunganya umuziki ariko akaba mu gihe gito amaze yinjiye mu kuririmba nabyo bikaba bikomeje kumuhira.

Iyitwa 'Fou de Toi' yakoranye na Bruce Melodie na Ross Kana bose bahuriye mu nzu igezweho mu zitunganya umuziki zikareberera inyungu z'abahanzi ya 1:55A.M ikaba ariyo kuva yasohoka ikiyoboye izindi. 

Iyi ndirimbo imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 3.5 kuva yajya hanze kuwa 29 Gicurasi 2023 niyo iyoboye izindi. 

KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO 'FOU DE TOI'

">

Danny Nanone kuva yasoza umuziki ntagahenge ari gutanga ari gukora indirimbo nyinshi kandi nzira

Indirimbo 'My Type' ya Danny Nanone imaze kurebwa binyuze kuri Youtube inshuro zirenga Miliyoni 1.2 kuva yagera ku isoko kuwa 02 Kamena 2023 yakomeje kugenda iza imbere ku ntonde zigaragaza indirimbo zigezweho mu bitangazamakuru bitandukanye. 

Ari nako abitabira kuyireba biyongera dore ko kuva uyu muhanzi Danny Nanone yakongera gutangira  ibikorwa by'umuziki nyuma y'uko yari yarabaye abisubitse akajya kwiga mu ishuri ry'umuziki rya Nyundo yakomeje kunyura benshi. 

KANDA HANO WUMVE UNAREBE 'MY TYPE'

">

Kirikou Akili na Chrissy Eazy indirimbo yabo 'Lala' ikomeje kuza imbere mu ziri guca ibintu ku butaka bw'u Rwanda by'umwihariko mu bakoresha urubuga rwa Youtube

Ukwezi kurashize umuhanzi Kirikou Akili wo mu Burundi ahuje imbara na Chris Eazy uretse kuba aba bahanzi bombi bari mu kiragano kimwe amagambo n'injyana bakora zikaba zenda gusa ariko na none n'amashusho bakoze barayitondeye. 

Kuva kuwa 17 Kamena 2023 bashyira hanze iyi ndirimbo imaze kurebwa inshuro zigera ku bihumbi 774  bakaba barayise' Lala' ikaba iri mu zikomeje kuza imbere mu kurebwa.

KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO 'LALA'

">

Juno Kizigenza umuziki we umunsi kuwundi ugenda urushaho kugira icyerekezo n'igikundiro

Igitangaza imwe mu ndirimbo ziri kuri Album nshya ya Juno Kizigenza yise 'Yaraje' iyi ndirimbo yakoranye na Bruce Melodie uri mu basobanuye byinshi ku muziki we kuko wavuga ko ari we wamuritse impano ye. 

Hamwe kandi na Kenny Sol iri muziri gukurukirwa cyane nubwo nta mashusho yayo arajya hanze gusa bitewe n'amateka aba bose abahuje kimwe kandi n'ubuhanga n'izina bamaze kwandika mu muziki nyarwanda byatumye yihuta kurushaho aho imaze kurebwa binyuze kuri Youtube inshuro ibihumbi 441. 

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IGITANGAZA'

">

Amahitamo ya Davis D yo guhuriza mu ndirimbo ye Bushali na Bull Dogg akomeje gutanga umusaruro wigaragaza aho Bermuda ikomeje kuba Bermuda mu bakunzi b'umuziki

Yiyita umwami w'abana benshi barabimwubahira kuko yamaze kwerekana uruhande arimo mu byo akora no gushimangira ko abanyamideli bagaragara mu mashusho y'inditimbo bafite uruhare runini mu kugera ku muziki. 

Uretse izina afite guhuza imbaraga na Bushali na Bull Dogg bafite izina rikomeye mu muziki w'injyana y'umujinya biri mu byongereye uburyohe bw'indirimbo yise 'Bermuda' yashyize kuwa 22 Kamena 2023 imaze kurebwa inshuro ibihumbi 482.

KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO 'BERMUDA'

">
 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131980/juno-kizigenza-na-davis-d-mu-bafite-indirimbo-nyarwanda-zishyushye-kuri-youtube-udakwiye-k-131980.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)