Inkuru iteye agahinda; Habaye impanuka ikomeye cyane y'indege -AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Amerika ku mucanga wa New Hampshire, abantu bari bagiye koga barohoye indege yari iguye mu nyanja ntihagira umuntu ubura ubuzima.

Iyi ndege ya Piper PA-18 yaguye muri iyi nyanja mu gihe bifuzaga guparika hafi y'inkombe z'iyi nyanja ariko biza kurangira igiye hagati mu nyanja.

Abantu bari baje koga babonye iyo mpanuka yabereye hafi y'ikiyaga, bahise bihutira kuyizirika imigozi hanyuma barayikurura barakura mu mazi.

Iyi mpanuka nta muntu n'umwe yahitanye nkuko ikinyamakuru Fox 10 Phoenix cyabitangaje muri iki gitondo cyo ku cyumweru.

Ikigo cya FAA kigenzura ubuziranenge bw'indege, cyatangaje ko kigiye gukora iperereza hamenyekane icyateye iyi mpanuka y'indege.



Source : https://yegob.rw/inkuru-iteye-agahinda-habaye-impanuka-ikomeye-cyane-yindege-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)