Nubwo mu Rwanda  ihuzanzira rya telefone rigeze kuri 99%, ariko umubare w'abatunze smartphones uracyari hasi kuko uri kuri 23,5%, bikaba byitezwe ko ubu bufatanye buzazamura iyi mibare.
Binyuze muri aya masezerano yashyizweho umukono tariki ya 14 Nyakanga 22023, kompanyi zombi zizabasha gutuma abakiliya bazo babona smartphone bazajya babasha kwishyura mu buryo buboroheye, aho buri wese uzajya uyigura azajya ahabwa Gigabayiti imwe ya Interineti ku kwezi mu gihe cy'amezi atatu.
Aya masezerano aje gushyigikira  ubukangurambanga bwa Connect Rwanda aho buri rugo mu Rwanda rugomba gutunga Telephone igezweho (Smart Phone).
Agaruka kuri aya masezerano ,Umuyobozi Mukuru wa Bboxx Rwanda icuruza serivisi z'ikwirakwiza ry'amashanyarazi akomoka ku mirasire, y'izuba, John,yagize ati 'Twishimiye gukorana na MTN kuko ibi bizatuma tuzamura uburyo bwo kuba abantu babona amakuru ndetse banagira uburenganzira kuri serivisi z'ikoranabuhanga no kuzamura ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga ndetse no gushyigikira iterambere ry'u Rwanda.'
ÂMuri ubu buryo bwa Bboxx Connect, abakiliya bazajya bagira uburyo bwo kwishyura mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa mu mezi 12, bakoresheje ikoranabuhanga rya MTN Mobile Money bakoresheje kode ya *182*2*4*2#.
Ku rundi ruhande ,Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yagize ati  'Muri MTN twizera ko buri wese akwiye kugerwaho n'Isi nshya y'ikoranabuhanga, ku buryo gukorana na Bboxx, tuzakomeza gutuma iyi ntego yacu iba impamo.'
ÂIyi gahunda ya 'Bboxx Connect' ije isanga indi ya MTN yiswe 'MTN Macye Macye', zombi zigamije gufasha Abanyarwanda gutunga smartphone biboroheye kandi bitabahenze kuko bagenda bishyura mu byiciro.
Umubare w'Abtunze Smartphone ugiye kwiyongera
Amasezerano hagati ya Bbox na MTN mu kongera umubare wa Smartphone mu banyarwanda
Umuyobozi wa MTN yatanze icyizere ko itumanaho n'ikoranabuhanga bigiye kugera kuri buri wese
Umuyobozi wa Bbox yatangaje ko iterambere ariryo baharanira bose
Ibyishimo by'abitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano hagati ya Bboxx hamwe na MTN