Inkuru y'akababaro, Umuforomokazi witeguraga kubyara yahitanywe n'inda yari atwite kubera ikintu abantu benshi bari kunenga - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru ibabaje y'umuforomo kazi w'imyaka 28 yateye benshi agahinda gakomeye nyuma yo gupfa azize ko imbangukira gutabara yamugeze ho itinze.

Stabile Sibanda w'imyaka 28 wari umuforomokazi, yitabye Imana atwite azize kuba yahamagaye imbangukira gutabara igatinda kumugeraho bityo biza kumuviramo gupfa.

Uyu mugore yahamagaye imbangukira gutabara ahagana saa tanu z'amanywa abwira abamwitabye ko afite ikibazo Munda ndetse ko arikuribwa.

Ubwo uyu mugore yahamagaye abo bakora mu mbangukiragutabara, bo bari mu bintu byinshi hari no kwirukanka mu barwayi ba bari indembe bityo batinda ku mugeraho.

Ubwo hageraga saa munani zamanywa, yitabaje imbangukira gutabara yigenga gusa bari bafite ubumenyi bucye mu kwita ku barwayi.

Ubwo yagezwaga ku bitaro byabaye ngombwa ko yihutanwa mu bitaro ariko ubwo yari mu mbangukiragutabara ntabufasha bw'ibanze yari yahawe aribyo byaje kumuviramo kwitaba Imana.



Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-umuforomokazi-witeguraga-kubyara-yahitanywe-ninda-yari-atwite-kubera-ikintu-abantu-benshi-bari-kunenga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)