Intangangabo zabaye idorari! Hari abagore bari kwishyura abagabo agera kuri miliyoni 2.5 Frw kugira ngo babatere inda  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari abagore bo mu karere ka Muranga muri Kenya bari gushaka ku bwinshi abagabo bashobora kwishyura ngo babatere inda, kuko umugabo wujuje ibisabwa yishyurwa ibihumbi 300 by'amashilingi 'asaga miliyoni 2.5 Frw'.

Nk'uko ikinyamakuru NTV Kenya, yavuze ko bamwe mu bagore bahisemo kuyoboka iyo nzira, nyuma yo kubona ko hari abagabo bubaka ingo bagamije gutesha umutwe abagore, bityo ko icyiza ari ukubyara umwana ukiberaho wigenga nk'umugore.

Abagabo bifuzwa ni abafite hagati y'imyaka 20 na 40, bafite imyitwarire myiza kandi b'abahanga. Ni abagabo batari inzobe cyane cyangwa ngo birabure cyane, kandi barebare.

Umwe mu bagore yagize ati 'Ikintu twitaho cyane ni isura ngo abana bacu bazaze basa neza. Abo bagabo bagomba kuba ari abahanga kugira ngo n'abana bazitware neza mu mashuri.'

Undi mugore wabyaye impanga, yavuze ko umugabo watoranyijwe, mbere yo kwishyurwa abanza gusinya yemera gupimwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Mu gihe icyo kizamini bagitsinze, basinyishwa ikindi cyemezo bemera ko nibamara kwishyurwa, bazahita baca umubano n'uwo mugore babyaranye kandi ko nta kindi bazaza kubaza nyuma.



Source : https://yegob.rw/intangangabo-zabaye-idorari-hari-abagore-bari-kwishyura-abagabo-agera-kuri-miliyoni-2-5-frw-kugira-ngo-babatere-inda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)