Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari tariki 3 Ukuboza 2022 ubwo Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo yatangazaga ku mugaragaro ko agiye gukuraho Perezida Kagame ku butegetsi. Yari imbere y'urubyiruko rusaga 300 rwari rwaturutse mu ntara 26 zigize igihugu cyose. Yabivuganyeumujinya ukomeye k uburyo abari aho bumvaga buri bucye ari buhindure ubutegetsi bwu Rwanda.

Ubwo Perezida Kagame yabazwaga ku magambo mugenzi we yatangaje, yagize ati 'The Boy is joking' mu mvugo yo kwibutsa Tshisekedi ko akina nibyo adashoboye. Hadaciye kabiri, hatangiye kugaragara mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka ifoto ya Richard Gasana wahoze ahagarariye u Rwanda muri LONI nyuma akaza kuba ikigarasha akajya mu ishyaka rya RNC ari kumwe na Perezida Tshisekedi. Byaje ku menyekana ko iyi foto ari ukuri ko Gasana yari I Kinshasa mu buryo bw'ibanga kandi ko Tshisekedi yamusabye guhuza abiyita ko batavuga rumwe na Leta.

Byabaye ngombwa ko Gasana abereka ifoto na Tshisekedi kugirango bemere ibyo ababwira maze ifoto iba igiye hanze gutyo. Haje guhita hashigwa icyitwa 'Urubuga ruharanira ineza y'Abanyarwanda' ruhuriwemo ibigarasha bitandukanye bihujwe na Richard Gasana. Muri ibyo bigarasha bivugirwa na Charles Kambanda, harimo kandi ibindi bigarasha nka Thabita Gwiza, Jean Paul Turayishimye, Gervais Condo n'abandi.

Si ubwambere ibigarasha byihuje bikozwe n'ibihugu bituranye n'u Rwanda ariko bigatanga ubusa. RNC yashinzwe ishyigikiwe na Uganda naho Laurent Desire Kabila wari Perezida wa Kongo, yagiye muri Congo Brazza na Angola agarura interahamwe na Ex FAR ngo zikureho ubutegetsi bw'u Rwanda mu cyiswe abacengezi ariko nawe azi uburyo yarangiye.

Si Tshisekedi wenyine waba uhuye na Gasana, kuko yanahuye na Perezida Yoweri Museveni mu gihe u Rwanda na Uganda byari bibanye nabi.

Mu ibaruwa Museveni yandikiye Perezida Kagame muri Werurwe 2019, yanatangajwe mu kinyamakuru New Vision, yamwemereye ko yahuye n'abantu bari mu mutwe, ariko ko umubonano wabo 'wabaye bitateguwe'. Icyo gihe Gasana yari kumwe na Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi mu mutwe wa RNC.

Museveni yabwiye Kagame ko umwe mu bantu bo mu ishyaka rye rya NRM wamubwiye ko hari umugore wo mu Rwanda ufite amakuru y'ingenzi ashaka kumuha, ko ashaka kumureba ari kumwe na Eugène Gasana.

Museveni ngo yaketse ko ari Gasana wamwigaga inyuma muri Ntare School, ndetse wakoze muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Uganda gusa nyuma aza gusanga atari we.
Mu gihe abayobozi bo mu karere bakomeje gushaka umuti w'ikibazo cyo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo, Tshisekedi we akomeje gukongeza uwo muriro ashaka intambara mu bihugu by'abaturanyi.

Uko igihe cy'amatora cyegereza we ashaka akaduruvayo ku mugaragaro kuburyo ashakisha impamvu hirya no hino zatuma amatora atazaba akayobora indi myaka ibiri. Ibi asa numaze kubikozaho imitwe y'intoki kuko Komisiyo ishinzwe amatora imaze gutangaza ko ifite ibibazo bitendukanye harimo ingengo y'imari n'umutekano muke.

Ibibazo byose Congo ifite kubera imiyoborere mibi ya Tshisekedi yabyometse ku Rwanda none arashaka kurenga agahuza n'ibigarasha ngo bitere u Rwanda. Ese azabishobora? Hashize iminsi ibiri abanyamakuru b'abamotsi ba Tshisekedi nka Steve Wembi batangaje ko abarwanya u Rwanda bagiye guhurira mu gihugu kimwe bashyire hamwe imbaraga. Steve utaratangaje ko bazahuzwa na Tshisekedi bagahurira Kinshasa yavuzeko inama izaba muri uku kwa Karindwi. Ntabwo ari amakuru mashya kuko aya makuru y'inama muri uku kwezi Rushyashya yabimenye mu kwezi kwa Gicurasi ubwo ifoto ya Tshisekedi na Gasana yajyaga hanze.

Si ubwa mbere mu myaka 29 ishize ibigarasha byihuza kuko umugabo wo kubihamya ni Paul Rusesabagina ubwo yashyiragaho impuzamashyaka MRCD harimo n'umutwe w'ingabo wa CNRD Ubwiyunge. CNRD yabaye amateka.

N'ishyirahamwe rya Gasana rizakomeze rivugire kuri Internet ariko nirihunahuna mu mashyamba ya Kongo rizabonera icyo Mudacumura cyangwa Irategeka baboneye muri Kongo.

The post Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/inzozi-za-tshisekedi-zo-gukuraho-perezida-kagame-zizamusiga-amahoro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inzozi-za-tshisekedi-zo-gukuraho-perezida-kagame-zizamusiga-amahoro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)