Ishuri ryitiriwe mutagatifu Paul (Saint Paul) rifashwe n'inkongi y'umuriro rirashya rirakongoka maze abakobwa 26 bahita bagwa igihumure kubera ibyo bahaboneye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishuri ryitiriwe mutagatifu Paul (Saint Paul) rifashwe n'inkongi y'umuriro rurashya rurakongoka maze abakobwa 26 bahita bagwa igihumure kubera ibyo bahaboneye.

Ishuri ry'isumbuye rya Mutagatifu Paul riherereye mu gihugu cya Uganda mu gace ka Nambaale mu ntara ya Iganga, ryafashwe n'inkongi y'umuriro.

Iyi nkongi yabaye ku wa 27 Nyakanga 2023 mu gitondo aho yibasiye amacumbi yararagamo abanyeshuri babakobwa 120.

Muri iyo nkongi, byinshi byiganjemo ibikoresho by'abanyeshuri byangiritse.

Nk'uko bitangazwa na Monitor, hari abanyeshuri bagera kuri 26 bahise bagwa igihumure ariko bahita bihutanwa ku bitaro bya Iganga_Nakavule bitabwaho.

Icyateye iyo nkongi  ni umuriro w'amashanyarazi.



Source : https://yegob.rw/ishuri-ryitiriwe-mutagatifu-paul-saint-paul-rifashwe-ninkongi-yumuriro-rirashya-rirakongoka-maze-abakobwa-26-bahita-bagwa-igihumure-kubera-ibyo-bahaboneye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)