Itariki y'Ubukwe bwa The Ben na Pamella n'... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi tariki itangajwe nyuma y'igihe AbanyaRwanda muri Rusange, imyidagaduro nyarwanda ndetse n'abakunzi b'umuziki nyaRwanda, bategerezanyije amatsiko ibi birori.

Ni ubukwe biteganyijwe ko buzaranga ndetse bunapfundikire umwaka wa 2023 bitewe n'uburyo butegerejwe.

Amakuru yizewe InyaRwanda.com ifite ni uko ubu bukwe buzitabirwa n'abahanzi bakomeye muri Afurika, ndetse n'ibikomerezwa mu Isi yose.

Iyi tariki ndetse n'aho ubukwe buzabera, bigiye hanze mu gihe The Ben amaze iminsi mu Rwanda aho yaje mu biruhuko no kurangiza imwe mu myiteguro y'ubukwe.

The Ben na Meddy bari mu bahanzi bazamuye ibendera ry'u Rwanda i Bwotamasimbi ndetse n'imyitwarire yabo ibera abandi urugero mu kwerekana neza isura y'umuhanzi.

Tariki 18 Ukwakira 2022, ni bwo The Ben yateye intambwe idasubira inyuma yambika impeta umukunzi we nyuma y'imyaka ibiri yari ishize bavugwa mu rukundo.

Ni mu birori byabereye mu birwa bya Maldives aho bari bamaze iminsi mu biruhuko.

Pamella ni we mukobwa rukumbi uzwi wakundanye na The Ben mu buryo buzwi, kuva uyu musore yakwinjira mu muziki mu mwaka wa 2008.

Tariki 28 Ugushyingo 2020, The Ben yashyize amashusho y'amasegonda abiri kuri konti ye ya Instagram amugaragaza ahobeye Pamella ariko amuturutse inyuma, mbese yamwiyegamije mu gituza asa n'ushaka kumusoma mu mutwe.

Aya mashusho yafatiwe muri Tanzania aho The Ben yari ari kumwe na Pamella. Bigaragara ko aya mashusho yafashwe na Pamella ndetse humvikanamo indirimbo y'umuhanzi byakugora guhita umenya.

Hari amakuru yavugaga ko The Ben yakunze bya nyabyo Pamella, ndetse ko inshuti ze za hafi zizi neza ko umubano wabo wagiye kure.


The Ben na Pamella bazakorera ubukwe Convetion Center

Hari n'andi makuru yavugaga ko urukundo rwa The Ben na Pamella rwakomeye biturutse ku kuba uyu muhanzi yari amaze igihe kinini mu Rwanda.

Urukundo rwabo rwitamuruye nyuma yigihe cya 'Guma mu rugo'. Amafoto n'amashusho by'aba bombi byasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye, benshi batangira kubakeka amababa.

Nta gihe kinini kandi cyari gishize Pamella afashe ifoto ari kumwe na The Ben, yandikaho agira ati "Uwanjye".

Urukundo rwa The Ben na Pamella ni urugero rwiza rw'ibyamamare

Gusa nubwo byari bimeze gutyo, bombi ntiberuraga ngo bavuge ko bakundana dore konta n'umwe wari wakabyemerera itangazamakuru ku nshuro nyinshi bagiye babibazwaho, gusa uko iminsi yahitaga indi igataha, bagendaga baca amarenga y'urwo bakundana.

Ku wa Gatatu tariki 31

Kanama 2022, nabwo yari itariki idasanzwe kuko nibwo umuhanzi w'umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yasezeranye imbere y'amategeko na Uwicyeza Pamella.


Ubukwe bwabo butegerejwe n'imbaga



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131875/itariki-yubukwe-bwa-the-ben-na-pamella-naho-ibirori-bizabera-131875.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)