Iyo ni imitekerereze icuramye! Perezida wa Ra... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyaka 2 y'imikino irashize Uwayezu Jean Fidele atangiye kuyobora ikipe ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda akaba ari nayo ifite abafana benshi mu Rwanda ariyo ya Rayon Sports. 

Kuva yatangira kuyiyobora yatwaye igikombe 1 cy'Amahoro batwaye mu mwaka ushize w'imikino wa 2022-2023 ubwo batsindiraga APR FC ku mukino wa nyuma waberaga kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.

Ku munsi w'ejo nibwo habaga ikiganiro n'itangazamakuru abayobozi ba Rayon Sports barangajwe imbere na Uwayezu Jean Fidele bamurika amatike y'umwaka w'imikino wa 2023-2024. 

Aya matike agizwe n'ibyiciro A3, icya mbere ni VVIP 'A' ariyo bise Gold igura miliyoni 5 z'amanyarwanda, icyiciro cya 2 ni VVIP'B' ariyo bise Silva igura miliyoni 1 y'amanyarwanda naho icyiciro cya 3 ni VIP ariyo yiswe Bronze ikaba igura ibihumbi 500 by'amanyarwanda.

Mbere y'uko iki kiganiro n'itangazamakuru kirangira, Perezida wa Rayon Sports yafashe umwanya agena ubutumwa bwo gutangiza umwaka utaha w'imikino. Yagarutse ku kubaka Rayon Sports ihamye ndetse anagaya abagitekereza ko ikipe abereye Umuyobozi yakomeza gukorera mu kajagari.

Yagize ati: "Ndahitamo ko Komite igihe izarangiriza imyaka yayo igihe yagenewe, uwaza hari aho azahera nta gusubira inyuma. Ntabwo ari ukuza ngo nubake ibyanjye by'uyu munsi kuko ntabwo waba ukorera abantu. Amakosa yakozwe umwaka wa mbere siyo yakozwe umwaka wa 2, ugenda wiga utera imbere, ibyo rero nibyo turimo".

"Turacyafite igihe, turimo turitegura kugira ngo niba hari n'amakosa yakozwe atazongera kandi noneho dushake abakinnyi beza n'abatoza beza". 

"Turagerageza gukora kinyamwuga, njya ntanga urugero Yanga mu myaka 4 ishize twarayitsindaga ariko ubu irimo irakina imikino ya nyuma ya Confederation Cup. Kuki abandi babishobora, kuki twe tutabishobora?". 

"Imvugo ivuga ngo turekere Rayon Sports yacu y'akajagari niyo tumenyereye, iyo ni imitekerereze icuramye, ikipe y'abantu miliyoni zingahe ukavuga ngo Rayon y'akajagari niyo tumenyereye?". 

"Urumva iyo mitekerereze, siyo dushaka, siyo mwe mukiri bato mushaka, siyo abana bacu bashaka, siyo u Rwanda rushaka, siyo isi y'uyumupira w'amaguru ishaka. 

Dukeneye Rayon Sports ikina umupira ikagera ahantu hashimishije ha handi yageze igakomeza ntizanasubire hasi. Twebwe dukeneye Rayon Sports ikora muri shampiyona igatwarwa ibikombe".


Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele mu kiganiro n'itangazamakuru






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131300/iyo-ni-imitekerereze-icuramye-perezida-wa-rayon-sports-yageneye-ubutumwa-abashaka-ko-ikipe-131300.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)