Japhet aherekejwe na Ally Soudy batanze ibyis... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Japhet's Comedy Tour  ni gahunda yateguwe n'umunyarwenya Japhet Mazimaka yo kuzenguruka za Kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda usibye izo mu mujyi wa Kigali. 

Ku ikubitiro mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu taliki 1 Nyakanga 2023 Japhet yahereye muri Kamuza y' u Rwanda ishami rya Huye aho kwinjira byari ubuntu.

Mbere y'uko uyu munyarwenya umaze kwigarurira imitima y'Abanyarwanda ajya ku rubyiniro habanje kujyaho abanyeshuri batandukanye bo muri Kaminuza berekana impano zabo zitandukanye ziganjemo izo gusetsa dore ko no mu ntego y'ibi bitaramo harimo kumenyereza abafite impano mu rwenya bari muri za kaminuza ndetse banerekwa uko bakagura impano zabo.

Bidatinze Umunyamakuru ndetse akaba n'umuhanzi ,Ally Soudy yagiye ku rubyiniro maze abanyeshuri batangira kwizihirwa mu buryo bw'imbitse.

 Byasaga ari nkaho umwana ugarutse mu rugo kuko Ally Soudy yari yasubiye aho yize Kaminuza mu myaka 13 ishize.

Uyu mugabo wamamariye cyane  mu itangazamakuru,yavuze ko Kaminuza y'u Rwanda ifite amahirwe bitewe nuko yanyuzemo abantu benshi bakomeye barimo abayobozi, abanyamakuru, abahanzi ndetse n'abandi.

Yagiriye inama abanyeshuri abasaba kugira ikindi kintu cy'abatunga niyo cyaba kitajyanye n'ibyo biga,yitanzeho urugero avuga ko yize Ubukungu muri Kaminuza ariko akaba atunzwe no kuvuga. Yanabasabye kureba Japhet Mpazimaka ariko banamwigiraho byinshi.


Ibyishimo byari byose ku banyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye

Japhet Mazimpaka yageze ku rubyiniro yakiriwe na Ally Soudy maze n'abanyeshuri bari bari inyuma barahaguruka batangira kwegera imbere,yatangiye atera urwenya kuri Ismael Mwanafunzi wari wakoreye ubukwe muri aka Karere ka Huye. Uyu munyarwenya  ntiyigeze asiga  Ally Soudy aho yimuteragaho inkuru yibanze  ku ndirimbo ze yagiye akorana n'abahanzi batandukanye barimo The Ben. Muri iyo minota nta kindi cyari ahabereye igitaramo usibye guseka gusa,yakomereje no ku zindi nkuru yari yateguye gusa ziganjemo iz'Icyongereza.

Yasoje abanyeshuri ubona batabishaka maze avuga ko yishimiye kuba ari muri Kaminuza y'u Rwanda ahiga Intiti.Japhet Mazimpaka afatanyije na Ally Soudy bahise batera inkunga Porogaramu yo muri kaminuza y'u Rwanda yiswe igiceri batanga ibihumbi 200 by'amanyarwanda.

Ubusanzwe muri iyi gahunda buri munyeshuri atanga igiceri cy'ijana maze ugize ibyago cyangwa yahuye n'ikindi kibazo cy'ubukene agafashwa bivuye muri y'amafaranga yatanzwe.

Ibi bitaramo bya Japhet's Comedy Campus Tour bizakomereza no mu zindi Kaminuza,kwinjira hose ni ubuntu.



Ally Soudy wari wasubiye muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye nyuma y'imyaka 13 ahize

Japhet Mazimaka asetsa abanyeshuri

Bamwe mu banyeshuri berakanye impano zabo

Umwe mu banyeshuri wagaragaje ko afite impano yo gusetsa


Akanyamuneza kari kose kubanyeshuri




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131329/japhet-aherekejwe-na-ally-soudy-batanze-ibyishimo-nubufasha-i-huye-amafoto-131329.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)