Jay Rwanda wabaye rudasumbwa wa Africa yagaragaye ari mu myitozo yubaka umubiri gusa ashimangira ko kwitoza gusenga aribyo biruta ibindi - AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rudasubwa wa Afurika 2017, akaba umunyamideli w'umunyarwanda Ntabanganyimana Jean de Dieu wamamaye nka Jay Rwanda yagaragaye ari kwitoza imikino yo kwiruka gusa atangaza ko kwitoza kubaha Imana nibyo biruta ibindi.

Uyu musore usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe z'America, yamaze gutangaza ko yakiriye Yesu Kristu nk'Umwami n'Umukiza w'ubuzima bwe nyuma yo kurokoka impanuka yari iteye ubwoba.

Nyuma yo gusangiza abamukurikira aya mafoto, Jay Rwanda yaherekejeho amagambo yo muri Bibiliya.

Ni amagambo ari mu gitabo cya 1 Timoteyo 4:8 handitse hati 'Kuko kwitoza k'umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry'ubugingo bwa none n'ubuzaza na bwo.

Yakomeje muri 1 Timoteyo 4:12,' Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy'abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye.'

 



Source : https://yegob.rw/jay-rwanda-wabaye-rudasumbwa-wa-africa-yagaragaye-ari-mu-myitozo-yubaka-umubiri-gusa-ashimangira-ko-kwitoza-gusenga-aribyo-biruta-ibindi-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)