Jose Chameleone araremba umunsi ku munsi, ubuzima bw'umuvandimwe na we buri mu kaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Jose Chameleone arembeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho arwariye igifu ndetse akaba yaranabazwe.

Ni uburwayi bwamufashe mu kwezi gushize ubwo yari yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusura abana n'umugore we Daniella.

Ubwo yari ageze muri iki gihugu, ubuzima bwaje kumuhinduka maze arwara mu nda bikabije.

Uyu muhanzi w'imyaka 44 yahise ajyanwa mu bitaro biherereye i Minnesota igitaraganya ahashyirwa indembe ndetse ahita anajyanwa kubagwa vuba na bwangu.

Nyuma yo kubagwa yaciwe miliyoni 370 z'amashilingi ya Uganda angana na 116.232.490 Frw.

Aya mafaranga bahise bitabaza guverinoma ya Uganda ngo harebwe uburyo yafashwa kuyishyura cyane ko yavugaga ko ntayo yabona.

Se wa Chameleone akaba yari yatangaje ko n'ubundi umuhungu we yavuye muri Uganda atameze neza n'ubundi yaribwaga mu nda.

Muri 2021 nabwo yigeze kujya mu bitaro kubera urwayi bw'igifu.

Nubwo ari Chameleone wari urembye, gusa byaje gukomeza kuba bibi aho na mukuru we arembeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Humprey Mayanja yatangiye kumva atameze neza ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege Amsterdam ariko agakeka ko ari umunaniro biri buze gushira nk'uko yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ngo ageze muri Amerika yagerageje kuruhuka ariko yumva akomeje kuremba aribwa mu nda. Byarangiye na we agiye mu bitaro.

Jose Chameleone arembeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/jose-chameleone-araremba-umunsi-ku-munsi-ubuzima-bw-umuvandimwe-na-we-buri-mu-kaga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)