Ni ubwa mbere Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo nka 'Yezu wanjye' yasubiyemo, agiye gukora igitaramo cye bwite nyuma y'imyaka ibiri ishize ari mu muziki afasha abantu kwegerana n'Imana binyuze mu bihangano bifasha benshi.
Yinjiye mu muziki afite umwihariko! Kuko akora umuziki wa 'Gospel' ivanze na gakondo nyarwanda biri mu byatumye mu gihe cy'imyaka ibiri ishize yarakunzwe.
Uyu musore yagiye aririmba mu bitaramo by'abandi bahanzi yabaga yatumiwemo. Kugeza ubwo mu ntangiriro z'uyu mwaka yiyemeje gutaramira abakunzi be n'abafana b'umuziki mu gitaramo azakora ku wa 20 Kanama 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023, yasohoye amashusho asaba abantu kutazacikwa n'iki gitaramo, aho ugura itike yawe ukanze #182*8*1*604473#
Yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba azahurira ku rubyiniro na Alarm Ministries na Chorale Christus Regnat yamamaye muri Kiliziya Gatolika. Ati 'Ni iby'icyubahiro kuri njye kuzahurira ku rubyiniro (Stage) n'aba bakozi b'Imana. Imigisha.'
Mu Rwanda hari amatsinda atandukanye akunzwe mu muziki usingiza Imana nka Healing Worship team, Gisubizo Ministries, Kingdom of God Ministries, True Promises Ministry n'andi, gusa iyo uvuze Alarm Ministries, benshi babyumva kabiri dore ko yaboneye izuba amatsinda atari make ya hano mu Rwanda.
Wongeraho kuba yarakoze indirimbo zinyuranye zahembuye benshi. Ikindi ni uko abaririmbyi ba Alarm Ministries batanze umusanzu ukomeye mu yandi matsinda yaba mu kubagira inama no mu kubabera urugero rwiza mu miririmbire.
Alarm Ministries batumbagirijwe izina binanyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka Songa Mbele, Hariho impamvu n'izindi zitandukanye.
Chorale Christus Regnat yatumiwe muri iki gitaramo cya Josh ishimwe ni korali imaze kuba ubukombe mu makorali ya Kiliziya Gatolika ikaba ibarizwa muri Paruwasi Regina Pacis/Remera.
Ni korali igizwe n'abaririmbyi bari mu byiciro bitandukanye by'imyaka, aho usangamo urubyiruko rw'abasore n'inkumi, abagore n'abagabo, amajigija n'ibikwerere ndetse n'abegeye hejuru ho gato mu myaka.
Abo bose rero intego nyamukuru yabo ni uguhanika amajwi basingiza iyabahanze, rugira, rugaba rumeza-buzima, rudasumbwa, Imana musumbabihe n'andi mazina menshi abantu bita Imana.
Usibye kandi gusingiza Rurema bananyuzamo bakidagadura mu zindi ndirimbo zifasha umuryango Nyarwanda bishimira impano y'ubuzima rugaba yabagabiye bityo ntibibabere imipaka kuko umuziki utagira imbibi kandi ntugire n'ururimi.
Josh Ishimwe avuga ko mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y'abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari aziko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.
Uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko yanyuze mu matsinda atandukanye y'abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.
Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n'abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.
Josh Ishimwe muri 2021 yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo 'mbifashijwemo n'abahanzi nka Yvan Ngenzi'.
Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo. Josh uzwi mu ndirimbo nka 'Amasezerano', avuga ko yibazaga ibijyanye n'aho azakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo yabonye abamufasha atangira gukora umuziki.
Uyu musore avuga ko nk'abandi bahanzi bose yari afite ubwoba bw'uburyo abakunzi b'umuziki bazamwakira.
Josh Ishimwe yasabye abantu gutangira kugura amatike hakiri kare kugirango batazacikwa n'iki gitarami
Josh Ishimwe yatangaje ko Alarm Ministries na Chorale Christus Regnat bazamushyigikira mu gitaramo azakora ku wa 20 Kanama 2023
Imyaka ibiri ishize ari mu muziki, Josh Ishimwe avuga ko yabonye Imana imucira inzira mu muziki we
Chorale Christus Regnat irazwi cyane muri Kiliziya Gatolika. Mu Ugushyingo 2023 bazakora igitaramo cyabo bwite
Alarm Ministries ifatwa nk'umubyeyi w'andi matsinda itegerejwe muri iki gitaramo cyo kuvuga ineza y'Imana
KANDAHANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTACYO NGUSHINJA' YA JOSH ISHIMWE
">Â