Juno Kizigenza, Rusine na Fally Merci basusur... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi Nama yabereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika mu Rwanda, yahujwe n'ibikorwa by'imyidagaduro bifasha abayitabiriye gusabana. Ikurikirwa no gusabana kw'abantu bumva banabyina umuziki ucurangwa na ba Dj banyuranye mu mbuga ya BK Arena cyangwa se kuri Kigali Convention Center.

Ibi biri mu byatumye umuryango 'Afriyan Rwanda' utegura ibitaramo wise "Youth Caravan Flash Mob" bigamije kwigisha urubyiruko ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu muryango, cyabereye mu mbuga ya Car Free Zone mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 19 Nyakanga 2023.

Batangiriye mu Ntara mu mashuri na za Kaminuza mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kumenya muri rusange ingingo zagarutsweho muri iyi nama, Women Deliver, igamije kumvikanisha neza ihame ry'uburinganire hagati y'abagabo n'abagore.

Juno Kizigenza yaririmbye muri iki gitaramo yitaye cyane ku ndirimbo zigize album ye ya mbere yise 'Yaraje' aherutse gushyira ahagaragara. Yaririmbye indirimbo nka Igitangaza, Fit, Nazubaye, Jaja, Yaraje, Kurura ndetse na Nightmare.

Muri iki gitaramo, Fally Merci na Rusine bafatanyije gususurutsa urubyiruko rwacyitabiriye binyuze mu rwenya bagiye batera, ariko kandi bitsaga cyane ku gukangurira buri wese kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n'abagabo , kuko ari wo muti urambye mu kurandura amakimbirane mu miryango, hakimirwa ubwuzuzanye mu bantu.

Uriya muryango Afriyan Rwanda ufatanyije n'abandi baterankunga, bagaragaza ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo kumvikanisha ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye, no gusaba urubyiruko kubigiramo uruhare.

Ibi bitaramo birakomeza kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023, kuri Mundi Center, aho biteganyijwe ko umuraperi Bull Dogg aza gususurutsa ababyitabiriye. Â Ã‚ Ã‚ 

Juno Kizigenza yaririmbye mu gitaramo 'Youth Caravan' yita cyane ku ndirimbo zigize album ye ya mbere yise 'Yaraje' 


Abakunzi ba Juno Kizigenza bagiye bamusaba cyane indirimbo ze zakunzwe, bigeze ku ndirimbo ziri kuri album ye ibintu birahinduka 

Juno yitwaje ababinnyi bamufashije gususurutsa urubyiruko rwari rukoraniye muri Car Free Zone 

Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi iki gitaramo bakangurirwa kwirinda ihohoterwa mu miryango babarizwamo 

Rusine Patrick yanyujijemo ajya gufasha ku rubyiniro Juno Kizigenza muri iki gitaramo


Rusine na Fally Merci bafatanyije kuyobora iki gitaramo, bisunze urwenya batembagaje abantu 


Rusine na Fally bagiye baganiriza urubyiruko icyo bazi ku buringanire hagati y'umugabo n'umugore

Urubyiruko rwaganirijwe ku ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu miryango






Umunyarwenya Rusine Patrick usanzwe ari umunyamakuru wa Kiss Fm




Umunyarwenya Fally Merci usanzwe utegura ibitaramo by'urwenya bya 'Gen-Z Comedy'










KANDA HANO WUMVE ALBUM 'YARAJE' YA JUNO KIZIGENZA
">

Kanda hano urebe uko byari byifashe muri iki gitaramo cya Juno Kizigenza

AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132148/juno-kizigenza-rusine-na-fally-merci-basusurukije-abitabiriye-igitaramo-gishamikiye-mu-nam-132148.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)