Kamonyi-Nyamiyaga: Habonetse Imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Mudugudu wa Rugwiro, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu karere ka Kamonyi, mu isambu ya Kamana Justin yaguze na Nyirarudodo Elizabeth, hatahuwe imibiri ine y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni amakuru yamenyekanye ubwo abakozi bacukuraga umusarane bageze muri Metero 1,40m babona umubiri bahita bahagarara, bamenyesha inzego z'ubuyobozi, aho nyuma bakomeje gushakisha bakabona imibiri ine.

Mudahemuka Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko aya makuru ari impamo, ko iyi mibiri yabonetse nyuma y'amakuru yatanzwe n'abakozi bacukuraga umusarane.

Akomeza avuga ko nyuma yo kubona amakuru, habayeho ubufatanye bw'abaturage, inzego z'ubuyobozi hamwe na Komite ya Ibuka mu Murenge wa Nyamiyaga, bakoze umuganda wo gushakisha muri icyo cyobo cyacukurwaga babona imibiri ine bigaragara ko yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga kandi ko iyi mibiri yabonywe basanze igeretseho amabuye.

Gitifu Mudahemuka, avuga ko nyuma y'iki gikorwa cyo kubona iyi mibiri, ubuyobozi bwasabye abaturage ko buri wese waba afite amakuru y'ahantu hose azi hiciwe Abatutsi, aho bashyize imibiri y'abishwe ko yayatanga mu buryo bwose.

Imibiri yabonetse, hafashwe icyemezo cy'uko iba ishyizwe mu biro by'akagari hagakomeza iperereza. Nyuma yo gukusanya amakuru nibwo iyi mibiri yabonetse izashyingurwa mu cyubahiro.

intyoza



Source : https://www.intyoza.com/2023/07/28/kamonyi-nyamiyaga-habonetse-imibiri-yabatutsi-bishwe-muri-jenoside/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)