Kamonyi: Umugabo wakoraga akazi k'uburinzi yishwe urwagashinyaguro abanje kuzirikwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kamonyi: Umugabo wakoraga akazi k'uburinzi yishwe urwagashinyaguro abanje kuzirikwa

Uyu mugabo yitwaga Ngirumukiza John yakoraga akazi ku burinzi ku ruganda rutunganya amakaro, basanze yapfuye aboshye amaboko anapfutse umunwa.

Uyu yari umugabo w'imyaka 59 y'amavuko, akaba akomoka mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango yakoreraga kompanyi icunga umutekano ya ISCO.

Amakuru y'urupfu rw'uyu mugabo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru taliki ya 02 Nyakanga, 2023.

Abahageze mbere basanze aryamye, kandi  aboshye amaboko bakeka ko yishwe.

Ngirumukiza yakoraga uburinzi ku ruganda rutunganya amakaro ruherereye mu Mudugudu wa  Ruseke, Akagari ka Kambyeyi mu Murenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi.



Source : https://yegob.rw/kamonyi-umugabo-wakoraga-akazi-kuburinzi-yishwe-urwagashinyaguro-abanje-kuzirikwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)