Kanamugire Ercan yagaragaje uko abahinzi bakw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kanamugire Ercan wo mu Kagari ka  Musaza, Umurenge wa Musaza, Akarere ka Kirehe mu ntara y'Iburasirazuba, yakoze ubushakashatsi ku dusimba duto turya imyaka ikangirika, bigatera abahinzi igihombo gikomeye.

Ygarutse ku kwirema k'utwo dukoko tugahinduka ibinyugunyugu, ndetse no gukoresha inkoko mu kurwanya utu dusimba duhemukira abahinzi bakabura umusaruro bari barateganyije.

Nyuma y'uko uyu musore yitegereje amarira y'abahinzi baterwa no kurumbya bitewe n'utu dusimba turya imyaka, yakoze ubushakashatsi ku muti wakuraho utu dukoko, ashyira inkoko mu murima zigenda ziturya turashira, imyaka ikura neza.

Kanamugire atangaza ko mu gihe cy'impeshyi utu dukoko twororoka cyane, byagera mu gihe cy'imvura utu dukoko twiganjemo utuzwi nka nkongwa dukunze kurya ibigori, tugahinduka ibinyugunyugu.

Nkongwa irya umutima w'ikigori kikiri gito, bigatuma gikura nabi, wagitonora ugiye kugiteka ugasanga hari agahande kamwe gasa nk'akaboze cyangwa ugasangamo agasimba gato imbere.

Abahinzi bakunze kuvuga ko iyo inkoko zije mu murima zigenda zitoragura imbuto zashyizwe mu butaka zikazirya, ariko uyu musore yagaragaje ubundi buryo bwafasha abahinzi bakarwanya nkongwa bakoresheje inkoko.

Avuga ko mu gihe cyo gutera imbuto zitarazamuka, izi nkoko zaba ziziritswe kugeza imyaka izamutse ikava mu butaka, zikabona kurekurwa zikifashishwa mu kurya utwo dusimba twica imyaka. 

Mu gihe cy'izuba ryinshi nk'iki turimo, ni bwo utu dusimba twororoka, akaba ari cyo gihe cyiza avuga ko inkoko zajya zirekurwa zikajya gutora utwo dusimba mu mirima na cyane ko nta myaka iba yagatewemo.

Ubwo yaganiraga na InyaRwanda, Kanamugire wize ibijyanye no Kwakira Abantu "Hospitality", yatangaje imvano yo gukora ubushakashatsi bwe, ndetse avuga ko yabitekereje kera cyane akiri muto, agitangira amashuri y'isumbuye.

Kanamugire yavuze ko hari igihe utu dusimba twigeze kubazengereza turya imyaka y'ibigori igihe kirekire bararumbya, ariko bikomeza kumubabaza, yiha intego yo gushaka umuti wafasha abahinzi muri rusange.

Uretse kuba nkongwa yangiza imyaka irimo ibigori, hari n'utundi dusimba duto turya imyaka ikizamuka, kandi ubushakashatsi bwakozwe na Erican bugaragaza ko kurekura inkoko bituma zirya utwo dusimba mbere y'uko twangiza imyaka.

Kanamugire Erican yavutse mu 1997, aza gukurikirana amasomo ajyanye n'amahoteri, ariko ntiyibagirwa intego yihaye ari umwana yo kuzakora ubushakashatsi kuri utu dusimba twonera abahinzi, agashaka n'umuti wafasha abanyarwanda n'abandi.

Arasaba abahinzi korora inkoko bakazifashisha mu kwica utu dukoko. Icyakora arabasaba ko bajya bazirekura zikajya mu mirima mu gihe cy'izuba kuko ari bwo twa dukoko twororoka tukangiza imyaka.


Nkongwa ifata ikigori kikiri hasi, ariko iyo kigeze hejuru biba byarangiye ntabwo iba ikishe ikigori


Kanamugire Ercan yatangaje ko kurekura inkoko zikajya mu murima mu gihe cy'impeshyi zirya utu dusimba ntitwangize imyaka 


Avuga udusimba turya imyaka tuyifatirana ikizamuka ariko izi nkoko iyo zigeze mu murima ziturya tutaraba twinshi cyangwa ngo twangirize 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131685/kanamugire-ercan-yagaragaje-uko-abahinzi-bakwifashisha-inkoko-mu-kurwanya-nkongwa-ibarira--131685.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)