Kanye west ibye byajemo kidobya kubera imyitwarire itari myiza - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kim Kardashian ntabwo yari yiteze ko Kanye West yagira bubu ngo anabishyire ku karubanda nkuko yabigenje.

Mu kiganiro yagiranye na TMZ yavuze ko ubucakara bwari amahitamo, ndetse ashimagiza Hitler, ibintu byatumye benshi bamwanga.

Kanye West yahise atangira kwibazwaho byinshi, ndetse imibereho ye igenda yenyegeza urwango bamwe bamwanga

Yahindutse umwe mu bantu banzwe ku isi kubera ibitekerezo bye kuri jenoside yakorewe Abayahudi no gushima ubutegetsi bw'Abanazi.

Mu kiganiro giheruka,  Kim yaganiriye n'umuryango we ibyiyumvo bibi afite kuri Kanye West. Yavuze ko see w'abana be arimo kumubabaza, kuko akenshi atekereza uwo West yari we bakiri kumwe.

Impinduka mu mitekerereze zagiye ziba ku byamamare, ndetse bikanakorwaho firime mbarankuru.

Byabaye no ku bantu nka Mel Gibson cyangwa Kyrie Irving mu buryo bworoheje. Ariko biragaragara ko Kanye West aticuza ibyo yavuze ku Bayahudi.

Kim biragaragara ko amwitayeho ariko kandi amubona nk'umuntu wamaze kurenga ihaniro.

Kim yagize ati: 'Uyu munsi nagize umunsi utoroshye. Biragoye, murabizi? Iyo umuntu atabona ko yahindutse.

Mu by'ukuri, birababaje atandukanye cyane n'umuntu nashakanye na we. Kuberako uwo nakundaga kandi uwo nibuka, nzakora ibishoboka byose kugira ngo uwo muntu agaruke.



Source : https://yegob.rw/kanye-west-ibye-byajemo-kidobya-kubera-imyitwarire-irari-myiza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)