Kayonza: Barasaba ubuyobozi guhagurikira inse... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 11 Nyakanga 2023, abafundi n'abayede bagwiriwe n'urukuta rw'urusengero barimo kurusenya, abaturage bo mu kagari ka Juru mu murenge wa Gahini barasaba ubuyobozi guhagurikira insengero zishaje ziri mu murenge wabo.

Abaturage batuye mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza baganiriye na InyaRwanda.com bavuga ko urwo rusengero rw'Itorero rya ADEPR , basenyaga rwubatswe hakoreshejwe ibiti ndetse rwari rusahaje cyane. 

Umwe mu baturage yavuze ko urusengero rwishe umufundi wari mu barimo kurusenya rwari ruriho ibiti byaboze.

Yagize ati "Urusengero rwari rumaze imyaka myinshi ku buryo ibiti byarwo byari byaraboze, icyo dusaba ubuyobozi nuko insengero zishaje zahabwa amabwiriza zigasanwa kugira ngo zitazagwira abakiristu basengeramo.

Undi muturage utuye mu murenge wa Gahini yabwiye InyaRwanda.com muri ako gace hari insengero zishaje zikwiriye kugenzurwa zitaragwira abazisengeramo kuko harimo izubakishije ibiti.

Yagize ati "Hari insengero zihari zishaje ku buryo hatabayeho kuzisana zanagwira abakirisito bazisengeramo. Abayobozi b'amatorero bakwiye kuzisana ndetse na Leta igafatira ibyemezo amatorero atazasana urusengero basengeramo."

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Gahini, bwemeza ko harimo gukorwa ubugenzuzi bareba niba insengero zujuje ibisabwa kugira ngo zisengerwemo.

Umunyamabanga Nshingwabikowa w'uwo Murenge, Rukeribuga Joseph, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com yavuze ko abantu batatu bakomeretse bajyanwe kuvurirwa mu bitaro bya Gahini.

Yagize "Abafundi babiri n'abayede babiri bagwiriwe n'urukuta barimo gusambura urusengero rwari rusahaje kugira ngo hubakwe urushya. Umuntu umwe yahise apfa abandi batatu bari ku bitaro barimo kuvurwa kandi nubwo batarataha bameze neza."

Rukeribuga yakomeje avuga icyo Ubuyobozi burimo gukora kugira ngo hakemurwe ikibazo cy'abasengera mu nsengero zishaje. Yagize ati: "Twatangiye kugenzura insengero, ruriya narwo rwaragenzuwe tubasaba ko bubaka urusengero rutateza impanuka abarusengeramo.

Dukomeje kugenzura insengero zose tureba ko zubahirije ibisabwa. Urusengero ruzajya rwubakwa, harebwe ko rurimo kubakisha ibikoresho bitateza impanuka abaturage. Ubugenzuzi kandi turimo kubukora ku nyubako zose zihuriramo abantu bose."

Abaturage babwiye InyaRwanda ko urusengero bariya bafundi n'abayede barimo gusenya ko bafite amakuru ko mu kibanza rwari rwubatsemo bashaka kuhubaka urundi ruzubakishwa rukarakara  bakavuga ko nabyo bidakwiye kuko rukarakara nazo iyo zubatswe nabi nazo zishobora gusenyuka.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131794/kayonza-barasaba-ubuyobozi-guhagurikira-insengero-zirimo-izubakishije-ibiti-na-rukarakara-131794.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)