Kenny Sol yagarutse ku ndirimbo yakoranye na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kenny Sol yiyongeye ku mubare w'abahanzi bo mu Rwanda bamaze gukora indirimbo na Harmonize uri mu bahanzi bakomeye mu Karere k'Ibiyagabigari.

Uwavuga ko ari agahigo gakomeye ugerereranije n'imyaka Kenny Sol amaze mu muziki ntabwo yaba abeshye.

 Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye Kenny Sol,yasobanuye uko byaje kugira ngo babashe gukorana indirimbo ati'Harmonize twahuriye muri studio, nyuma  Element amwumvisha iyi ndirimbo kuko yari irangiye arayikunda ahita yemera kuyijyamo.'

Agaruka ku masomo yigiye kuri Harmonize uri mu bahanzi b'ikirango cy'umuziki w'Akarere k'Iburasirazuba muri iyi minsi ati'Umurava, gukunda ibyo arimo, kwicisha bugufi no kwemera kugirwa inama.'

Akomoza ku gihe amashusho y'indirimbo 'One More Time' yafatiwe ati'Twafashe amashusho yayo muri Mata mu duce turimo Zanzibar na Dar Es Salaam.'

Kuri ubu Kenny Sol akaba akomeje ibikorwa byo gushyira hanze 'Extended Play' [EP] hanze yise 'Stronger Than Before' mu buryo bw'amashusho dore ko mu buryo bw'amajwi yamaze kugera hanze yose.

Mu bandi bahanzi nyarwanda bamaze kugira amahirwe yo gukorana na Harmonize barimo Marina, Safi Madiba na Bruce Melodie hakaba hitezwe ko hari n'abandi  indirimbo bakoranye na we zizajya hanze barimo Ariel Wayz na Element.

KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO YA KENNY SOL NA HARMONIZE 'ONE MORE TIME'

">Kenny Sol yagarutse ku masomo yigiye kuri Harmonize Amashusho y'indirimbo ya Harmonize na Kenny Sol yafatiwe yose muri TanzaniaGuhurira muri studio kwa Element nibyo byabaye intandaro yo guhurira  mu ndirimboIndirimbo 'One More Time' ni imwe muzigize EP ya Kenny Sol



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131783/kenny-sol-yagarutse-ku-ndirimbo-yakoranye-na-harmonize-yitwa-one-more-time-yagiye-hanze-am-131783.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)