Kenny Sol yaramwifashishije: Ubuzima nuburan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba ukurikiranira hafi iby'umuziki nyarwanda, uzi indirimbo iri mu zigezweho Kenny Sol aheruka gukorana na Harmonize uri mu bahanzi binganzamarumbo mu Karere k'Ibiya bigari.

Iyi ndirimbo igaragaramo abakobwa b'ubwiza butangaje baba bajyanirana n'injyana n'imiririmbire y'aba bahanzi kugira ngo amashusho arusheho kugira igisobanuro.

Umwe muri abo ni icyamamare mu ndirimbo z'abahanzi bakomeye muri Tanzania zirimo nka Puuh ya Bill Bass na Jay Melody. Hari kandi Mzuri ya Barnaba na Rayvanny, Nampenda ya DJ Seven na Kayumba, Nakupenda ya Azboy ni izindi zitandukanye.

Miss Nangay ari mu bakobwa bamaze kugira isoko ryo hejuru mu bagaragara mu ndirimbo muri Tanzania

Mu minsi micye iheruka yari ari kumwe na Rayvanny, Juma Jux na Diamond Platnumz mu mashusho agaragara ku rubuga rw'uyu mukobwa.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Miss Nangay yatangiye avuga uburyo yabashije gukorana na Kenny Sol na Harmonize. Aragira ati: 'Nkora neza, niyo mpamvu banshatse ngo dukorane.'

Agaruka ku buryo yishimira akazi akora yagize ati: 'Mu kuri ubwiza bugira umamaro kandi ni icyubahiro, nishimira kuba ndi mwiza binampesha akazi hamwe n'abandi mu ruganda rw'umuziki bikanazamura impano zacu.'

Uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli, umukinnyi wa filime wabigize umwuga akanaba afite ikamba rya Miss Tanzanite Manyara, yishimira uruhare ibyo akora bigira mu kumenyekanisha igihugu cye.

Ku birebana n'amashusho agaragaramo yahuje urugwiro na Diamond Platnumz aheruka gusangiza abamukurikira, yagize ati 'Hari indirimbo ya Juma Jux na Diamond ndimo igiye gusohoka hariya twari mu kazi.'

Akomoza ku buryo aba bahanzi ari abantu beza ati: 'Jux we asanzwe ari inshuti yanjye bisanzwe, icyo navuga kuri bose ni uko ari abantu beza bafite umutima mwiza kandi bakunda akazi.'

Mu mbogamizi uyu mukobwa yagaragaje kugeza ubu ahura nazo mu kazi ke, ni ukuba hari abahanzi batubahiriza amasaha y'igihe bari bukoranire no kuba hari abajya bashaka kuzana ibindi bitari mu kazi. Yongeraho ko abyumva akanamenya uko abyitwaramo.

Ari mu bakobwa bari mu ndirimbo iri mu zigezweho mu Karere ya Kenny Sol na Harmonize bise 'One More Time'

Amazina yose ya Miss Nangay wabonye izuba kuwa 13 Ukwakira 2000, yitwa Prisca Samwely Nangay. yo adafite akazi yaba mu kumurika imideli no kugaragara mu mashusho y'indirimbo, aba yita ku bucuruzi bwe yatangije mu mujyi wa Dar es Salaam ari na wo atuyemo.

Mu mashusho ya Miss Nangay n'abandi bakobwa bahuje urugwiro na Juma Jux, Rayvanny na Diamond, uyu mukobwa aba yambaye ingofero y'umukara n'umupira w'umukara [Ku mbuga nkoranyambaga za Diamond na ho ari ho].

Ari mu bakobwa bacye bakomeje kwigarurira imitima ya benshi mu ndirimbo z'abahanzi bakomeye zirenga 10 amaze kugaragaramoAfite ikamba ry'irushanwa ry'ubwiza rya Miss Tanzanite Manyara rihesha agaciro ibuye rya Tanzanite riboneka gusa muri Tanzania, ni ikamba yegukanye mu 2022Yishimira uruhare akomeje kugira mu kumenyekanisha igihugu cyamubyaye binyuze mu byo ashoboye gukora nezaMu bihe bya vuba ari mu nkumi zizagaragara mu ndirimbo ya Juma Jux na Diamond PlatnumzAvuga ko nubwo ingorane zitabura mu kazi bakora ariko amaze kumenyera no kumenya uko abyitwaramoAhamya ko abahanzi barimo Diamond ari abantu bazi ibyo barimo kandi bagira umutima mwizaYemeza ko ibikorwa bye ari byo bikomeje kumufungurira amayira, byanatumye Kenny Sol na Harmonize bamwitabaza

KANDA HANO UREBE UNUMVE INDIRIMBO 'ONE MORE TIME' YA KENNY SOL NA HARMONIZE MISS NANGAY AGARAGARAMO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132419/kenny-sol-yaramwifashishije-ubuzima-nuburanga-bwa-miss-nangay-uheruka-guhuza-urugwiro-na-d-132419.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)