Kigali: Impinduka ku bantu bakoresha umuhanda Downtown- Rwandex - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanda uva muri gare yo mu mujyi ahanzwi nka Downtown ugakomeza Rwandex, ukagera muri gare ya Remera, uzajya uharirwa bisi gusa, mu kwihutisha abagenzi nko mu masaha bajya cyangwa bava ku kazi.

Ni mu buryo bwo gushakira inzira imodoka zitwara abantu ku buryo bwa rusange bitewe n'uko usanga umuvundo w'imodoka z'abantu ku giti cyabo wazibujije gutambuka imodoka zitwara abagenzi.

Kandi ugasanga imirongo y'abagenzi igakomeza kwiyongera, cyane cyane mu masaha abantu bajya cyangwa bava ku kazi.

Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa 20 Nyakanga 2023 ubwo sosiyete itwara abantu mu buryo bwa rusange ya Jali Transport yari iri gutangiza amahugurwa y'iminsi ine azahabwa abashoferi b'iyi sosiyete, mu gukomeza kubashishikariza gutwara imodoka bya kinyamwuga.



Source : https://yegob.rw/kigali-iminduka-ku-bantu-bakoresha-umuhanda-downtown-rwandex/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)