Kigali: Urubyiruko rwo mu ishyaka rya DGPR Gr... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 mu karere ka Gasabo habereye Inteko rusange y'urubyiruko rwo mu ishyaka rya DGPR Green Party Rwanda. Iyo Nteko rusange yatorewemo abagize komite nyobozi ya DGPR Green Party ku rwego rw'umujyi wa Kigali.

Komite y'urubyiruko rwo mu ishyaka riharanira Demokarasi no kubungabunga ibidukikije ku rwego rw'umujyi wa Kigali, yatowe nyuma y'uko urubyiruko rwo muri DGPR Green Party mu Ntara enye z'Igihugu bashyizeho komite zibahagarariye Ku rwego rw'Intara.

Murenzi Jean de Dieu, niwe watorewe kuyobora urubyiruko rwo mu ishyaka rya DGPR Green Party mu mujyi wa Kigali agize amajwi 44. Uwineza Rehema 28, niwe watorewe umwanya wa Visi Perezida muri komite y'urubyiruko rwa DGPR Green Party mu mujyi wa Kigali akaba yagize amajwi  28. 

Ku mwanya w'Umunyamabanga hatowe uwitwa Nkotanyi Augustin n'amajwi 40. Uwitwa Uwineza Florance ni we wabaye umubitsi watowe n'amajwi 57. Ku mwanya w'umuhuzabikorwa hatowe  uwitwa Safari Iyamuremye wagize amajwi 29. 

Umwanya w'ushinzwe Itangazamakuru hatowe uwitwa Hategekimana Claude wagize amajwi 35. Hatowe kandi abajyanama batandatu: Muyisingize Angelique, Majyambere, Iradukunda Jean Pierre, Ufitiyezu Naomie, Imanizabayo Jonas na Mutabaruka Jean Dieu.

Urubyiruko rwitabiriye iyi Nteko rusange y'urubyiruko rwa DGPR Green Party ruvuga ko rwiyemeje kugira uruhare muri politike igamije guhindura imibereho myiza y'abaturage ndetse bakemeza ko bagiye guharanira guhangana n'ibibazo byugarije urubyiruko birimo ibiyobyabwenge n'ibindi.

Murenzi Jean de Dieu watorewe kuyobora urubyiruko rwo mu Ishyaka rya DGPR Green Party ku rwego rw'umujyi wa Kigali, yavuze ko urubyiruko rwo muri DGPR Green Party ruzafasha iri shyaka kwitegura kuzitwara neza mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'Abadepite azaba mu mwaka utaha.

Yagize ati "Tugiye gukora ubukangurambaga bwo gufasha urubyiruko kwirinda ibyakwangiza ubuzima bwabo. Murabizi kandi ko mu mwaka utaha turimo kwitegura kwitabira amatora akomeye, nkatwe abakuriye urubyiruko rwa Green Party tukaba tugomba kuyagiramo uruhare. Rero twiteguye kuzayagiramo uruhare kugira ngo azagende neza."

Umuyobozi w'Ishyaka rya DGPR Green Party, Dr Habineza Frank, mu ijambo yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye inteko rusange y'urubyiruko, yabasabye gukora ubukangurambaga kugira ngo umubare w'abanyamuryango baryo biyongere.

Yagize ati: "Abatowe mwahawe inshingano zikomeye kandi muzahagararira urubyiruko rwabatoye muri biro Politike y'ishyaka. Inshingano muhawe ni izo gukangurira urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali kujya mu ishyaka ryiza rya Green Party. Buri muntu wese afite inshingano zikomeye zo gushishikariza urubyiruko kuza mu ishyaka ryacu."

Yakomeje agira ati: "Hari gahunda nyinshi, hari amatora mu mwaka utaha kandi imbaraga zanyu zirakenewe mu matora twiteguye kwitabira azaba muri 2024 ndetse no muri gahunda zose ishyaka rifite zigamije guteza imbere imibereho y'abanyarwanda."

Inteko rusange y'urubyiruko rwa DGPR Green Party mu mujyi wa Kigali yanitabiriwe n'abarwashyaka babiri ba Green Party bo mu bihugu by'u Bwongereza na Danmark.

Biteganyijwe ko urubyiruko rwo mu ishyaka rya DGPR Green Party rwatowe mu Ntara zose ndetse no mu mujyi wa Kigali ruzatora komite yabo ku rwego rw'Igihugu.


Dr Frank Habineza uyobora DGPR Green Party yasabye urubyiruko kugira uruhare mu guteza imbere imibereho y'abanyarwanda


Murenzi Jean de Dieu yatorewe kuba Perezida w'urubyiruko rwa DGPR Green Party muri Kigali

Urubyiruko rwa DGPR Green Party rwahawe umukoro wo gushishikariza bagenzi babo kwinjira muri iri shyaka



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132247/kigali-urubyiruko-rwo-mu-ishyaka-rya-dgpr-green-party-rwatoye-abaruhagarariye-amafoto-132247.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)