Kimenyi Yves yatandukanye na Kiyovu Sports yahise itangaza umusimbura we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kimenyi Yves wari kapiteni wa Kiyovu Sports yatandukanye n'iyi kipe yambara icyatsi n'umweru maze ihita imusimbuza umugande Karyowa Emmanuel.

Ibinyijije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Kiyovu Sports yashimiye Kimenyi Yves imwifuriza amahirwe masa aho azakomereza imirimo ye.

Yagize iti "Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana n'umukinnyi Kimenyi Yves, tumwifurije amahirwe masa aho azakomereza imirimo."

Kimenyi Yves akaba yari amaze imyaka 3 muri iyi kipe y'Urucaca.

Yayigezemo muri 2020 avuye muri Rayon Sports yari yaragezemo 2019 nyuma yo kwirukanwa na APR FC.

2020 yasinyiye Kiyovu Sports imyaka 2, ayisoje imwongera amazezerano y'imyaka 2 akaba yari asigajemo umwaka umwe.

Nyuma yo gutandukana na Kimenyi Yves, iyi kipe yahise itangaza umusimbura we akaba ari umunyezamu w'umugande, Karyowa Emmanuel wakiniraga Bull FC.

KIYOVU SPORTS CLUB yamaze gutandukana n'umukinnyi KIMENYI YVES, tumwifurije amahirwe masa aho azakomereza imirimo.#KiyovuSports💚🤍 #MerciKiyovu pic.twitter.com/rfFu9rWaC2

â€" Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) July 8, 2023

✍️ we are delighted to announce the signing of KALYOWA Emmanuel From Bull FC as our new Goalkeeper on 3 years Deal, Welcome KALYOWA 🇺🇬 💚🤍 pic.twitter.com/oDKBnTWVex

â€" Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) July 8, 2023

Kiyovu Sports yatandukanye na Kiyovu Sports
Kalyowa Emmanuel umunyezamu mushya wa Kiyovu Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kimenyi-yves-yatandukanye-na-kiyovu-sports-yahise-itangaza-umusimbura-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)