Mu ntangiriro za Kamena Prince Andrew umuvandimwe w'Umwami Charles III w'u Bwongereza, yanditse ibaruwa asaba imbabazi ku myitwarire ye ndetse anasaba ko yakongera kuba i Bwami nk'uko byahoze mbere y'uko ahirukanwa akanamburwa inshingano ze.
Nyamara nubwo Prince Andrew yasabye gukaruka gutura i Bwami ntabwo umuvandimwe we mukuru akaba n'Umwami Charles III yumvise ubusabe bwe kuko yahise abwanga.Â
Nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru The Daily Express, Prince Andrew yangiwe ubusabe bwe bitewe n'impamvu zinyuranye zirimo nko kuba agikurikiranywe n'ubutabera kubera ibyaha akurikiranyweho birimo ibyo gufata ku ngufu.
King Charles IIII yanze ubusabe bwa Prince Andrew bwo kugaruka kuba i Bwami
The UK Independent yatangaje ko Prince Andrew w'imyaka 63 kuva yakwirukanwa i Bwami abayeho nabi n'umuryango we mu gace ka Royal Lodge gatuyemo abo mu muryango w'Ibwami bari mu zabukuru.Â
Mu byumweru bibiri bishize kandi byari byatangajwe ko Andrew yambuwe abacungaga umutekano we ndetse binavugwa ko atakibona amafaranga amufasha kubaho yahabwaga.
Prince Andrew yifuzaga gusubira kuba i Bwami nyuma yo kuhirukanwa
Prince Andrew watewe umugongo n'umuryango wi Bwami, yambuwe inshingano ze na Nyina Queen Elizabeth II mu 2020. Muri Mutarama uyu mwaka nibwo King Charles III yahise amwirukana i Bwami kubera imitwarire ye irimo nko gusabwa n'inzoga no gufotorwa yagiye mu tubyiniro tw'abambaye ubusa (Strip Club). Magingo aya Andrew yangiwe gusubira kuba i Bwami nk'uko yari yabisabye.
King Charles III niwe uherutse kwirukana Prince Andrew kubera imyitwarire ye