Koko se nibyo?: Chriss Eazy ukuri kose yagushyize hanze ku makuru avuga ko yaba yaramaze gutandukana na Junior Giti - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hamaze iminsi havugwa amakuru y'uko umuhanzi Rukundo Nsengiyumva Christian wamamaye cyane ku izina rya Chriss Eazy yaba yaramaze gutandukana na Bugingo Bonny uzwi ku izina rya Junior Giti.

Chriss Eazy yatangaje ko aya makuru atari ukuri bitewe n'uko atigize atandukana na Junior Giti ushinzwe ku reberera inyungu ze mu bya muzika uyu musore avuga ko impamvu yatumye abantu batangira kuvuga aya magambo ari uko babonaga Giti atagikunda kumuherekeza cyane aho agiye nk'uko byari bisanzwe.

Chriss avuga ko impamvu yateye ibi byose ari uko Junior Giti yarwaje umubyeyi we bikaba ngombwa ko ajya kumwitabaho.



Source : https://yegob.rw/koko-se-nibyo-chriss-eazy-ukuri-kose-yagushyize-hanze-ku-makuru-avuga-ko-yaba-yaramaze-gutandukana-na-junior-giti/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)