Amasohoro ni amatembabuzi agirwa na buri muntu wese w'igitsinagabo guhera ku musore utangiye kwiroteraho kugeza igihe apfiriye mu gihe nta kindi kibazo cy'uburwayi agize.
Nubwo hari abajya biyitiranya n'intangangabo, gusa siko biri. Ahubwo amasohoro aba arimo n'intangangabo uretse ko hari n'igihe ushobora gusohora ntihazemo intangangabo nk'igihe wifungishije burundu cyangwa uri ingumba (utabyara).
Ibyiza by'amasohoro ni ibi bikurikira:
. Uretse kuba afasha umugabo kuba yabyara, mu gihe arimo intanga nzima kandi zihagije, ubushakashatsi bwagaragaje ibindi amarira umugore.
. Afasha mu kurwanya depression, iyi ikaba indwara yo kwiheba no kwigunga.
. Atuma umugore asinzira neza. Kuko abamo melatonin ukaba umusemburo udufasha kuruhuka no kugira ibitotsi.
. Ni uruvange rwa vitamini n'imyunyu myinshi. Kuko 15ml zayo usangamo poroteyine nka 200 zitandukanye, vitamini nka B12, C, imyunyu nka Calcium, potassium, magnesium, acide citrique, azote, n'indi myinshi. Ibi byose bigirira umubiri akamaro.
. Ku bagore bajya babasha kuyamira , byagaragayeko bibagabanyiriza umuvuduko w' amaraso ukunze gufata abagore batwite 'preeclampsie'.
. Gusohora kandi birinda umugabo kurwara kanseri ya porositate.
. Ubushakashatsi buri gukorwa ubu mu kureba ko hakorwa ibizimya umuriro hifashishijwe DNA yo mu masohoro. Kuko byabonetse ko iyo ahuye n'ubushyuhe bwinshi amera nka ceramic, yitabazwa mu kuzimya umuriro.
Source : https://yegob.rw/ku-bagabo-ni-zahabu-isukika-bagendana-ibyiza-utari-uzi-byamasohoro/