"Ku buryo umugabo akubona nk'umukecuru kandi wowe uziko uri umukobwa" Yvonne yahishuye ko hari imyuka mibi ijya ku bakobwa baryamana n'abagabo babonetse bose - VIDEWO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yvonne Alba wamamaye muri sinema nyarwanda ndetse akaba yaramenyekanye mu mashusho y'indirimbo 'Igare' ya Mico The Best, yavuze ko hari imyuka mibi abakobwa bahura nayo iyo baryamanye n'abagabo babonetse bose.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Murungi Sabin, Yvonne yavuze ko abakobwa bakwiye kwitondera guhuza ibitsina n'abantu babonye bose kuko icyo gikorwa abantu bahererekanya imyuka mibi idasanzwe kuko baba bahuje imibiri yabo.

Yagize ati 'Abakobwa baryamana n'abagabo babonetse bose hari imyuka ibajyaho ku buryo umugabo akubona nk'umukecuru kandi wowe uziko uri umukobwa'.

Yavuze ko iyo myuka mibi ibonwa n'abantu basenga gusa, agira inama buri mukobwa wese ubona akunda guteretwa n'abagabo bakuze, akwiye gusenga kuko hari igihe iyo myuka iba imuriho.

Kandi nk'uko Bibiliya ibivuga, mu mategeko 10 y'Imana, gusambana ni icyaha Imana yanga urunuka, buri muntu wese akwiye gutegereza akazaryamana n'uwo yasezeranye nawe.

Reba video aho hasi:



Source : https://yegob.rw/ku-buryo-umugabo-akubona-nkumukecuru-kandi-wowe-uziko-uri-umukobwa-yvonne-yahishuye-ko-hari-imyuka-mibi-ijya-ku-bakobwa-baryamana-nabagabo-babonetse-bose-videwo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)