#Kwibohora29. Hon. Tengera na Mureshyankwano... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro n'umunyamakuru wa Radio Rwanda, Hon. Tengera Twikirize Francesca na Hon. Mureshyankwano Marie Rose, bagarutse ku bigaragaza ukwibohora k'u Rwanda n'umusaruro wagiye ugaragara nyuma yo kwibohora kw'Igihugu no gutangira bundi bushya.

Abayobozi bitabiriye iki kiganiro bagarutse ku bikorwa byakoze na Guverinoma y'u Rwanda mu buryo bwo kwiyubaka bundi bushya hubakwa Igihugu kizira umwiryane n'amahano.

Muri ibyo bikorwa harimo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gusana ibyangijwe n'amateka mabi yaranze u Rwanda, ubukangurambaga mu banyarwanda bigishwa kongera kunga ubumwe n'ibindi.

Hagarutswe ku bikorwa byazamuye imibereho myiza y'abaturage nk'imidugudu y'icyitegererezo yubatswe n'ubuyobozi, igahabwa abari batuye mu manegeka, irimo nk'umudugudu wa Rweru i Burasirazuba, Kazirantaha wo muri Nyabihu, n'indi myinshi.

Hon. Mureshyankwano yavuze ko ingaruka nziza ya mbere yageze ku baturage kubera iyi midugudu, avuga ko harimo kuzamuka kw'imibereho yabo ndetse n'imyumvire yabo bikaba byiza, ndetse bakegerezwa ibikorwaremezo.

Yakomeje avuga ko abaturage bahawe byinshi bibafasha birimo amatungo abafasha kugira indyo yuzuye, nk'inkoko zibaha amagi, ndetse n'inka zibaha amata, bityo abana babo bagakura babona intungamubiri bakeneye kugira ngo bazabashe no kwiyubakira Igihugu bafite amagara mazima.

Yatanze urugero ko abana ba kera bavukiraga mu miryango ikennye, aho kubona serivisi z'ingenzi byari ikibazo gikomeye, ariko Leta y'ubu ikaba yita ku mibereho myiza ibereye buri munyarwanda.

Hon. Tengera yagarutse ku miryango yafungutse nyuma y'uko abaturage bajyanywe gutuzwa mu midugudu y'icyitegererezo, avuga ko kwita ku baturage byoroshye kubera gutura ahantu hasa neza bijyanye n'icyifuzo cy'ubuyobozi.

Ubwo yakomozaga ku mateka y'ahashize h'u Rwanda, yavuze ko kera nta kwibohora guhari, hari amacakubiri mu banyarwanda, mu mashuri hatoneshwa bamwe abandi biga bacunaguzwa, cyangwa ntibanemererwe rimwe na rimwe.

Yavuze ko uburezi bwa kera butari ubwa bose, ndetse abategetsi bahezaga abana ba bamwe mu gihe abandi batoneshwaga.

Yashimye Leta y'ubu kuko uburezi bwabaye ubwa bose, ndetse buri wese ashishikarizwa kwiga kandi nta macakubiri ahari cyangwa ngo abana bige babwirwa amako yabo nka kera.

Bimwe mu byagezweho mu gihugu bitewe no kwibohora kw'abanyarwanda harimo uburezi bufite ireme, ibikorwa remezo byakwiye mu gihugu cyose birimo amavuriro hafi y'abaturage, guhagarika ibikorwa bibi byangiriza imibereho y'abaturage, imyumvire yabo no kugira ubuyobozi bwiza bubereye abaturage.

Hon. Tengera Francesco yagize ati 'Uburezi ntabwo bwari ubwa bose, ahubwo bwari ubwa bacye, kuko abategetsi babanzaga guha abana babo imyanya, ndetse hari amacakubiri mu myigire n'ibindi bibi'.

Kwibohora kw'abanyarwanda kwatanze umusaruro ndetse Igihugu cyongera kumurikirwa n'umucyo.


Honorable Tengera yashimye ingabo z'u Rwanda zabohoye Igihugu, abanyarwanda bose bakaba babayeho mu mutekano


 Yibukije abanyarwanda ko kwibohora ari nk'umunsi w'ubunani kuri bo, bakwiye kwishima bagasigasira ibyagezweho



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131413/kwibohora29-hon-tengera-na-mureshyankwano-bagarutse-ku-musaruro-wigihugu-nyuma-yo-kwibohor-131413.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)