#Kwibohora29: Senderi yizihiye benshi i Ngoma... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Eric Nzaramba bita Senderi International Hit ukomoka mu Ntara y'Iburasirazuba, ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 3 Nyakanga yataramanye n'abaturage batuye Akarere ka Ngoma mu gitaramo cyo kwibohora cyabereye kuri Sitade ya Ngoma.

Uyu muhanzi ubwo yageraga ku rubyiniro yabanje kwibutsa abitabiriye icyo gitaramo ko bafite inshingano zo kurinda ibyagezweho kubera urugamba rwo kwibohora.

Icyo gitaramo cyabimburiwe n'urugendo rwo kwibohora rwatangiriye hafi y'isoko rya Kibungo rusorezwa kuri sitade ya Ngoma.

Senderi ubwo yageraga ku rubyiniro yaririmbye indirimbo ze zifite ubutumwa bwo kwibohora, yizihira benshi.

Mu ndirimbo yarimbye harimo iyitwa "Gikoba" amaze iminsi mike ashyize hanze. Yavuze ko ari bwo bwa mbere ayiririmbye.

Ubwo yahaga ikaze abitabiriye igitaramo cyo kwibohora, umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko igitaramo cyo kwibohora ari umwanya wo wakuganira ku mateka yaranze urugamba rwo kwibohora ndetse urubyiruko narwo  rugasobanukirwa n'amateka yaranze urugamba rwo kubohora Igihugu.

Mu ndirimbo ye "Gikoba", Senderi yaririmbyemo uduce tugize umuhora wo kwibohora turi mu Ntara y'Iburasirazuba ndetse no mu Ntara y'Amajyaruguru.

Gikoba ni agace karimo indake ya mbere yabayemo Perezida Paul Kagame mbere y'uko ajya ku Murundi wa Byumba.

Muri buri Karere mu ntara y'Iburasirazuba habereye Igitaramo cyo kwibohora, nko mu karere ka Rwamagana iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Rwamagana.


Senderi yinjije abaturage ba Ngoma mu munsi mukuru wo Kwibohora 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131387/kwibohora29-senderi-yizihiye-benshi-i-ngoma-mu-ndirimbo-gikoba-ivuga-ku-rugamba-rwo-kwiboh-131387.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)