Kwibuka29: IPRC Gishari yibutse inagenera inz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rwego rwo gukomeza Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, Abakozi n'abanyeshuri b'ikigo cya IPRC Gishari basuye  Urwibutso rwa Jenoside rwa Gishari, mu ntara y'Uburasirazuba, mu Karere ka Rwamagana, bunamira imibiri y'Abatutsi baharuhukiye.

Ubuyobozi bw'ikigo n'abanyeshuri babanje kuremera umwe mu baturage barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, witwa Rurangwa Claudien, utuye mu murenge wa Gishari. Uyu muturage yahawe inzu yuzuye ku bufatanye bw'ikigo n'abanyeshuri ba IPRC Gishari, ikaba ifite agaciro gasaga Miliyoni 10 z'amanyarwanda. 

Ubwo ubuyobozi bwa kaminuza n'inzego z'ibanze batahaga iyi nzu ku mugaragaro

Nyuma yaho ubuyobozi bw'ikigo n'abanyeshuri basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gishari, ruruhukiyemo abagera ku 1926 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyira indabo ku rwibutso banafata umunota wo kubaha icyubahiro.

Dr.Gervais Mwitende umuyobozi wungirije wa IPRC Gishari, avuga ko nk'ikigo bayoboye kigomba kwibuka nk'inshingano ya buri wese. 

Yagize ati: "Nka IPRC Gishari, tugomba kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko hano i Gishari hari amateka yaho, kubera aba-Nyagishari baguye i Gishari by'umwihariko aho iki kigo giherereye, ahahoze ari kwa muganga, ariyo mpamvu dufata umwanya nk'uyu, tukibuga inzirakarengane, ndetse tukaremera n'abacitse ku icumu". 

Inzu yahawe umwe mu bacitse ku icumu ifite agaciro ka Miliyoni 10 Frw

Uyu muyobozi wungirije yakomeje avuga ko bamaze kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, inzu zigera kuri 5. Abajijwe ku bijyanye n'isomo bakuye muri ibi bihe byo kwibuka, ndetse biba birimo n'abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, Mwitende yavuze ko ari ugukomeza kwigisha abakiri bato.

Ati: "Hari byinshi dukora kugira ngo turwane n'ihakana n'ipfobya rya Jenoside kuko ni rwo rwego rugezweho kuri ubu, tukabikora twigisha abanyeshuri turera, kugira ngo bumve amateka, nabyumvise ku mwana wavuze umuvugo ko buri kimwe agisobanukiwe kandi ari uwa nyuma wa Jenoside, mbese dushyize imbere gahunda ya Ndi umunyarwanda."

Ndarimana Blaise, umunyeshuri akaba n'umuhuzabikorwa wa AERG mu kigo cya IPRC Gishari, avuga ko urubyiruko rufite inshingano zo kurwanya ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati: "Nk'urubyiruko dufite inshingano zo kwibuka, tuzirikana abacu bazize uko bavutse. 

Ibi bigomba kujyana no gucigatira amateka, kuko usanga hari abantu bakunda guhakana no kugoreka amateka bitwaje imbuga nkoranyambaga. Aba bakora ibi, akenshi bakunze kuba bari hanze y'igihugu, ariyo mpamvu tugomba guhangana nabyo twivuye inyuma."




Abayobozi n'abanyeshuri b'ikogo cya IPRC Gishari bashyize indabo ku ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gishari 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131319/kwibuka29-iprc-gishari-yibutse-inagenera-inzu-uwacitse-ku-icumu-rya-jenoside-yakorewe-abat-131319.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)