Kylian Mbappé yirukanwe mu mwihererero wa Paris Saint-Germain - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umufaransa Kylian Mbappé akaba na rutahizamu wa Paris Saint-Germain mu gihugu cy'u Bufaransa yirukanwe mu mwihererero w'iyo kipe.

Amakuru dukesha umunyamakuru Fabrizio Romano aravuga ko Mbappé yirukanwe akanakurwa mu bakinnyi bazajyana na Paris Saint-Germain mu Buyapani aho iyi kipe izakorera umwiherero wo gutangira no kwitegura umwaka w'imikino utaha.

Ibi bije nyuma y'umwuka mubi umaze igihe hagati ya Paris Saint-Germain na Kylian Mbappé kubera kwanga kongera amasezerano aho amakuru akomeza kumwerekeza muri Real Madrid.



Source : https://yegob.rw/kylian-mbappe-yirukanwe-mu-mwihererero-wa-paris-saint-germain/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)