Mu nama zose zateranye hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy'intambara ica ibintu mu burasirazuba bwa Kongo, ubutegetsi bwa Tshisekedi bwasabwe ibyo bugomba gushyira mu bikorwa kugirango uwo muti uboneke, ariko birasa n'ibyabaye ihurizo ry'akasamutwe.
1. Leta ya Kongo isabwa guhagarika imikoranire n'umutwe wa FDLR kuko uregwa ibikorwa by'ihohotera rikabikje ku baturage b'abasivili, kandi ukaba intandaro y'umwuka mubi hagati ya Kongo n'u Rwanda. Uretse kuba FDLR ari umutwe w'abajenosideri basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, inahorana imigambi yo guhungabanya umutekano w'u Rwanda. Amakuru yizewe n'uko n'ubu ngo yitegura kugaba ibitero by'ubwiyahuzi ku butaka bw'u Rwanda nk'uko itahwemye kubirota.
Kongo se yatinyuka cyangwa yabasha ite guhagarika ubufatanye hagati yayo na FDLR, kandi uwo mutwe waramaze kwinjizwa mu gisoda cya Kongo, FARDC Ababikurikiranira hafi bakubwira ko utapfa gutandukanya umusirikari wa FARDC n'uwa FDLR, bikaba byaranemejwe n'ibyegeranyo binyuranye, birimo n'ibya Loni.
2. Leta ya Kongo yasabwe kugirana ibiganiro bitaziguye n'umutwe wa M23 wigaruriye ibice binyuranye muri Kivu y'Amajyaruguru. Kinshasa yanga cyangwa itinya gushyikirana na M23 kuko izi neza ko izasabwa kureba imikoranire na FDLR, n'indi yitwaje intwaro yashinzwe cyangwa ifashwa n'ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Nk'uko twabisobanuye kenshi, Tshisekedi ntiyakwikuraho amaboko, kuko iyo mitwe yibumbiye mu cyiswe'Wazalendo' ariyo nibura ibasha guhagarara akanya gato imbere ya M23, mu gihe FARDC iba yayabangiye ingata.
3. Leta ya Kongo kandi isabwa gucyura impunzi z'Abanyekongo zibarirwa mu bihumbi 80, zimaze imyaka irenga 20 mu nkambi zo mu Rwanda. Twibutse ko itotezwa ry'Abanyekongo bavuga ikinyarwanda ari kimwe mu byatumye M23 ifata intwaro.
Leta ya kongo se yacyura ite impunzi, kandi itanemera ko ari abaturage bayo?
Mu by'ibyanze byatumye aba bantu bahunga, ndetse n'ubu umubare w'abata ibyabo ukaba ukiyongera, ni ihohoterwa bakorerwaga, n'ubu bagikorerwa, na FDLR n'indi mitwe ishyigikiwe na Leta.Hari ukubica babita abanyamahanga b'Abanyarwanda, gusambanya abagore ku ngufu, kubarira inka n'ubundi bugome bakorerwa isi yose irebera. Bataha bate rero kandi iyo mitwe y'abicanyi ikiri ku ibere ry'ubutegetsi bwa Tshisekedi?
Nyamara kuva mu mwaka wa 2010, hagiye hashyirwaho amasezerano yo gucyura izo mpunzi, ahuriweho na Kongo, Ishami Ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, n'uRwanda. Igihe cyose izo mpande zahuye, Leta ya Kongo yagiye ibeshya ko igiye gukora ibyo isabwa, ariko bikaba amasigaracyicaro.
Nta gitunguranye kirimo ariko, kuko nta na rimwe ubutegetsi bwa Kongo, by'umwihariko ubwa Tshisekedi, bwigeze bwubahiriza amasezerano bwishyiriyeho umukono.
Ikigaragarira buri wese usesengura ibyo muri Kongo, ni uko Leta y'iki gihugu iri mu ihurizo rikomeye ryo gushyira mu bikorwa imyanzuro igamije kugarura amahoro cyane cyane muri Kivu zombi, iy'Amajyaruguru n'iy'amajyepfo.
Ibintu bisa n'ibyarenze ubushobozi bw'abategeka Kongo, bagahitamo kwisahurira kuko bazi ko imitegekere yabo idashobora kuramba.
Baritwara nk'ababaswe n' ibiyobyabwenge, ko ntiwasobanura uburyo umuntu wo ku rwego rwa Minisitiri atinyuka kuvuga ngo'uwaremye shitani ni nawe waremye Abatutsi', nk'uko Justin Bitakwira ushinzwe iterambere ry'icyaro aherutse kubivugira ku mugaragaro. Imvugo zibiba urwango z'abategetsi ba Kongo zo zamaze kuba akamenyero, hatitawe ku nzirakarengane z'Abatutsi zicwa buri munsi kubera izo mvugo, abandi bagafungirwa ubusa, imitungo yabo ikangizwa.
Amahanga nayo, n'ubwo tuyashinja kurebera, birayagora gufasha Kongo kuva mu bibazo by'umutekano, kuko burya 'ufasha uwifashije'.
Dore nk'ubu Umuryango w'Ibihugu by'Afrika y'Uburasirazuba wafashe icyemezo cyo kohereza ingabo kugarura amahoro muri Kongo, nyamara Tshisekedi ntasiba gusaba abaturage kwigaragamya bamagana izo ngabo, ngo kuko zitaje zigaba ibitero ku birindiro bya M23, ahubwo zigahitamo gufasha kurangiza ikibazo mu nzira ya politiki. Nta nurutoboye Kongo itanga kuri izo ngabo, ariko indashima Tshisekedi ifakoma mu nkokora ibikorwa byazo.
Inama zose icyo gihugu cyagiriwe cyaziteye umugongo, gihitamo kwegeka umuzigo warwo ku Rwanda. Ntiwaba utazi cyangwa wirengagiza umuzi nyakuri w'ingorane zawe, ngo uzabashe kuzigobotora.
Nubona igihugu cyiyambaje abacanshuro, uzakarabe, Uzamenye ko akacyo kashobotse.
The post Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy'umutekano mu burasirazuba bw'icyo gihugu. appeared first on RUSHYASHYA.