36" igitego cya mbere cya Rayon Sports
Rayon Sports ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Rudasingwa Prince ku mupira uzamuwe na Ali Serumogo, areba uko Rudasingwa ahagaze, amushyirira umupira ku mutwe nawe ntiyazuyaza, ahita afungura amazamu
35" Vital'O ihushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira uzamukanwe na Kessy, ahereza Irabazi wari usugaranye n'izamu, ateye umupira ujya hanze
24" Rayon Sports ibonye umupira wa mbere ugana mu izamu, nyuma yaho Ndekwe Felix azamukanye umupira avuye ku ruhande rw'ibumoso, atera umupira ukomeye, ariko uruhukira mu biganza bya bya Valley Irambona umunyezamu wa Vital'O FC
21" Vital'O FC ihushije igitego cyari cyabanzwe nyuma yaho Eliphat acenze Ali Serumogo areba umunyeza Tamare uko ahagaze, ashaka kumutereka munguni umupira uca kuruhande gato.
19" Rayon ibonye umupira wa mbere ugana ku izamu n'ubwo ugiye hanze. Wari umupira utewe na Ndekwe ariko yamurura izamu.Â
18" Kess Jordan uri gukina aca mumpande ku ruhande rw'iburyo mu ikipe ya Vital'O, aryamye hasi nyuma yo gukorerwa ikosa na Bungingo. Uyu musore Kessy yagoye cyane ikipe ya APR FC.Â
10" Rayon Sports ntabwo irabasha gushota mu izamu rya Vital'O FC doreko n'amahirwe babonye umupira ugitangira, Mbirizi umupira yawutaye mu rukuta.Â
4' ikipe ya Rayon Sports irimo irashaka uko yatsinda igitego hakiri kare ariko Vital'O FC nayo ikayereka ko yabucyereye.
Mbirizi Eric ari guhura n'ikipe y'iwabo ku ivuko
1" Rayon Sports ibonye kufura ya mbere umupira uterwa na Mbirizi Eric, ariko umupira awuta mu rukuta.
15:04 PM umukino uratangiye
Reka twongere tubahe ikaze nshuti bakunzi ba InyaRwanda ku mukino uri guhuza ikipe ya Rayon Sports yakiriye Vital'O yo mu gihugu cy'u Burundi. Umukino byari biteganyijwe ko utangira ku isaha ya saa 15:00 PM, umusifuzi yawutindijeho iminota igera kuri ine.
Ni umukino ugiye kubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium. Vital'O FC umwaka ushize w'imikino muri shampiyona y'u Burundi, yasoje ku mwanya wa 11 n'amanota 39. Uyu mukino ugamije gufasha amakipe ku mpande zombi, kwitegura umwaka mushya w'imikino, bigendanye n'abakinnyi yaguze.
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Simon Tamale
Ally Serumogo
Abdul Rwatubyaye
Aimable Nsabimana
Hakim Bugingo
Eric Ngendahimana
Eric Mbirizi
Felix Ndekwe
Hadji Iraguha
Prince Rudasingwa
Jonathan Ifunga Ifasso
Abakinnyi 11 Vital'O FC yabanje mu kibuga
Valley Irambona
Fred Niyonizeye (C)
Amedii Ndavyutse
Alfoni Bigirimana
Chris Ndikumana
Issa Hubert
Amissi Harerimana
Ndayisenga Eliphat
Irabazi Amissi Leon
Anistate Mpitabalana
Kessy Jordan