Makanyaga yizihije Yubile yimyaka 50, ahabwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitaramo yise 'Imyaka 50 muri muzika si ubusa' Makanyaga yagikoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2023 kuri Romantic Garden, ashyigikiwe n'abahanzi barimo Christopher Muneza, Mavenge Sudi, Orchestre Impala, Bushayija Pascasl ndetse na Ngabonziza Augustin.

Ni igitaramo cyahuriranye no kwizihiza ku nshuro imyaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye. Mu myaka 50 ishize, Makanyaga yaranzwe no gushyigikira abahanzi bakizamuka, kandi akorera ibitaramo ahantu hanyuranye biri mu byatumye akundwa ibihe n'ibihe.

Umuryango wa Mavenge Sudi wamuhaye impano uvuga ko ushima ubutore bwamuranze. Ni impano y'ifoto bamuhaye yari yanditseho bati 'Umuryanago wa Mavenge Sudi tukwifurije Yubile Nziza… Watubereye Intore, ubera Igihugu Intore, natwe abo watoje ntituzatitira icyo gihangano…'

Ni sekuru w'abahanzi! Uyu muhanzi yaririmbaga adakura mu murongo, kandi agashimira abamushyigikiye kuva ku munsi wa mbere yinjira mu muziki.

Mu gitaramo hagati abakunzi be bazanye umutsima (Cake) mu kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki.

Makanyaga aherutse kubwira InyaRwanda ko nyuma yo gukora iki gitaramo azajya gukorera ibitaramo i Burayi nyuma agaruke i Kigali, ategura ibitaramo azakorera mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda.

Avuga ko nyuma y'ibi bitaramo byo mu Ntara azahita ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko kugeza ubu ibitaramo amaze kwemeza n'aho bizabera ni mu 'Bubiligi no mu Bufaransa'.

Uyu mugabo uzwi mu ndirimbo zirimo nka 'Urukundo', 'Indwara y'umutima' n'izindi, amateka ye agaragaza ko amaze imyaka 56 yunze ubumwe n'umuziki. Imyaka itanu ya mbere yayibayemo yiga ibicurangisho by'umuziki no kuririmba.

N'aho imyaka 50 ari nayo yizihije muri iki gitaramo, yatangijwe no gukora umuziki mu buryo bw'umwuga ubwo yaririmbaga muri Orchestre imwe n'abarimo Sebanani Andre witabye Imana, aho amajwi y'indirimbo zabo bayafatiraga kuri Radio Rwanda.

Inganzo ye yatumye ataramira abakomeye n'aboroheje, ari nayo mpamvu yahisemo gutegura ibitaramo nk'ibi byo kwizihiza uruhare umuziki wagize ku buzima bwe. 


Makanyaga Abdoul yahawe impano yihariye ku bwo guteza imbere umuziki w'u Rwanda, ashyigikira abakiri bato

Makanyaga yasoje iki gitaramo ahagana saa 23: 23' avuga ko ashima abantu bitabiriye iki gitaramo ati "...Turi benshi beza. Imana ibahe umugisha, kandi turi kumwe. Ntakindi navuga. Imana ibahe umugisha."

Ku rubyiniro yabanjirijwe n'abahanzi bo mu bihe bye:

-Ntacyabuza Impala gucuranga

Itsinda ry'abacuranzi bubatse amateka akomeye mu muziki w'u Rwanda, Orchestre Impala nibo bavugije umurishyo wa mbere w'iki gitaramo. Binjirira mu ndirimbo 'Hobe Hobe'.

Iri tsinda rirazwi cyane kuva mu myaka mirongo ine ishize, kandi bagiye bakorera ahantu hanyuranye ibitaramo byubakiye ku mudiho wa Kinyarwanda.

Ribarizwamo Munyanshoza Dieudonné uzwi cyane nka Mibirizi mu ndirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mimi La Rose, Joselysene uzwi cyane muri filime zitambuka kuri Youtube n'abandi.

Mu 2016, iri tsinda ryamuritse album ya Gatandatu, nyuma y'igihe cyari gishize bakora indirimbo mu buryo bwo kuzishyira hanze mu bihe bitandukanye.

Ubwo iri tsinda ryari ku rubyiniro, bamwe mu bantu bitabiriye iki gitaramo batangiye gufatanya n'abo gucinya akadiho muri buri ndirimbo babaga bari kuririmba. Ku rubyiniro, Impala bitwaje abasore b'intore bacinya akadiho biratinda.

Impala banafashije abitabiriye iki gitaramo kwizihiza kwibohora byihariye

Mu gihe u Rwanda n'inshuti bizihiza ku nshuro ya 29 kwibohora bigizweho uruhare n'Ingabo zari iza RPA, Orchestre Impala yahisemo kuririmba indirimbo 'Twizihize Intwari z'u Rwanda' ya Munyanshoza mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n'abandi bitabiriye iki gitaramo kwizihiza uyu munsi udasanzwe mu buzima bw'u Rwanda.

Ku Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2023, Perezida Kagame yakiriye bamwe mu Banyarwanda mu birori byabereye muri Kigali Convention Center.

Mu ijambo rye, Umukuru w'Igihugu yavuze ko tariki ya 1 Nyakanga 2023 ari 'nk'ubunani' cyangwa se gutangira Umwaka Mushya, kuko u Rwanda rwavutse bwa kabiri.

Muri iyi ndirimbo ya Munyanshoza, bagaruka kuri byinshi zakozwe birimo nka gahunda ya Girika Inka, ibikorwaremezo bimaze gukorwa, iterambere rihanzwe amaso, ndetse n'ibindi bikorwa. Bato 'Mucyo twishimire ibyiza byagezweho.'

Impala banaririmbye indirimbo nka 'Fourteen', 'Kibonge' n'izindi zigaruka ku rugendo rw'urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Izi ndirimbo zose bazaririmbye abitabiriye bafatanya n'abo kuzririmba, cyangwa ko amagambo yazo yumvikana neza. Basoje kuziririmba bakomewe amashyi.

Iri tsinda ryakanyujijeho cyane mu ndirimbo zirimo nka Anita Mukundwa, Abagira amenyo, Iby'Isi ni amabanga, Inkuru mbarirano, Mbega ibyago, Hogoza ryanjye, Amavubi, Bonane n'izindi n'ubu zigikunzwe bikomeye.

Mavenge Sudi wamamaye mu ndirimbo 'Gakoni k'abakobwa' niwe wari utahiwe

Nyinshi mu ndirimbo Mavenge Sudi aririmba n'iz'umuhanzi witwa Kayitare Gaetan wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mavenge yigeze kubwira Kigalitoday ko yahisemo gusubiza ubuzima izi ndirimbo kugirango 'zitazazimira'.

Uyu mugabo arazwi cyane mu ndirimbo zirimo 'Gakoni k'abakobwa' yabaye icyatwa mu rugendo rwe rw'umuziki, 'Ku Munini' n'izindi zinyuranye.

Ubwo yari ageze ku rubyiniro yagize ati 'Muraho neza! Umunsi Mwiza wo Kwibohora kuri twese.'

Mavenge azwiho gucurangisha inanga ukuboko kw'ibumoso. Ku rubyiniro yari kumwe n'abacuranzi bane barimo abagitari zitanga imijya inyuranye ndetse n'umucuranzi w'ingoma. 


Makanyaga yavuze ko iyo ushimwa nawe urashima, kandi iyo ukundwa nawe urakunda

Ngabonziza Augustin wamamaye mu ndirimbo 'Ancilla' yababyinishije karahava

Uyu mugabo watangiye umuziki ahagana 1980, ubwo yari ageze ku rubyiniro yasuhuje abakunzi be, avuga ko abanyamuziki batavuga byinshi ahubwo bavugisha ibicurangisho. Yagize ati '

Ngabo yagize uruhare rukomeye mu kuzamura no gushinga amatsinda y'umuziki (Orchestre) nka Irangira. Ndetse, ari mu bahanzi bo hambere bakomeye ku nganzo.

Uyu mugabo yacuranze muri Orchestre nka Les Citadins na Les Copins za mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Indirimbo ze zibanda cyane ku rukundo hagati y'umusore n'inkumi, umugabo n'umugore, ariko rimwe na rimwe anyuzamo agacyebura abantu.

Muri iki gitaramo yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Sugira Usagambe Rwanda' yasohotse ku wa 14 Ukwakira 2021.

Yahagurukije abantu muri iki gitaramo ubwo yageraga ku ndirimbo ye y'ibihe byose yise 'Ancilla', muri iyi ndirimbo hari aho baririmba bati 'Ancilla we mbabarira, njyewe ubwanjye ndemera ko nakosheje… Ndagusaba imbabazi ko ntazongera.'

Bushayija Pascal wamamaye mu ndirimbo 'Elina'

Umuhanzi w'umunyabugeni ubimazemo igihe kinini Bushayija Pascal w'imyaka 64, yagaragaje akiri mu mitima y'abakunzi be nyuma y'igihe atagaragara mu bitaramo.

Uyu mugabo aherutse gusohora indirimbo "Ndishakira uwanye" yahimbiye umugore we Kanakuze Eugénie bakoze ubukwe tariki 2 Nyakanga 2020.

Muri iki gitarano yaririmbye indirimbo ze zirimo 'Rwanda mon Pays' imaze imyaka itanu isohotse.

Bushayija Pascal yamenyekanye mu ndirimbo zimakaza umuco w'ubuhanzi bukomoka ku muco zirimo 'Maso meza', 'Elina', Rwanda Mon Pays' n'izindi

Indirimbo ye yamenyekanye yitwa 'Elina' yahimbye mu 1985. Yayikoze nyuma yo kuburana n'umukobwa yakundaga bya nyabyo, ayikora nk'intanshyo kuri uyu mukobwa cyangwa se kugira ngo Elina nayumva azajye amukumbura.

Uyu muhanzi umuziki we wibanda ku buzima bwa buri munsi n'izigisha urukundo.

Bushayija Pascal ni umwe mu bamamaye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bitewe n'indirimbo yise 'Elina' yakunzwe n'abatari bake.

Nyuma ya Jenoside, yafashe ikiruhuko mu muziki ahubwo yita ku bugeni. Yakoze ibihangano byinshi biri muri Hotel zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali.

Mu mpera za 2020, uyu muhanzi yasohoye indirimbo 'Nyundo' yahangiye ishuri rya muzika rya Ecole d'Arc de Nyundo. Iyi iri mu ndirimbo 12 yanditse mu myaka 30 ishize, atari yarabonye uko atunganya. 


Imyaka 50 ishize ari mu muziki si ubusa!


Mariya Yohana, umunyamuziki wahanuye intsinzi ya RPF Inkotanyi

Ubwo Mariya Yohana yari ageze ku rubyiniro, yifurije abitabiriye iki gitaramo umunsi mwiza wo kwibohora ku nshuro ya 29, Agira ati 'Umunsi mwiza wo kwibohora, turirimba intsinzi.'

Yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Intsinzi'. Mariya Yohana yahimbye iyi ndirimbo mbere y'uko Ingabo zari iza RPA zitsinda urugamba, ariko biyumvagamo intsinzi.

Gusa yifashishije 'melodie' (Ururirimbo) y'indirimbo ya gisirikare yo hambere. Ivuga ngo singe na matalala singee; singe na matalala singe. gusa yaririmbaga avuga ko abona intsinzi ahantu hose; yaraguza umutwe; yabaza Imana hose arahabona intsinzi.

Mariya yigeze kuvuga ku mvano y'iyi ndirimbo agira ati 'Indirimbo 'Intsinzi' nayihimbye ubwo abana bacu bajyaga ku rugamba, ngira ngo nibayumva ijye ibatera imbaraga bakomeze umurego aho barwanirira igihugu.'

'Nibyo koko bararwanye kandi baratsinda, ndetse naje kumenya ko hari n'Abanyarwanda bayumviraga hirya no hino aho bari bihishe bumvaga bagiye gutabarwa.'

'Ubu barishima iyo bongeye kuyumva kuko bibuka ibihe bitoroshye banyuzemo n'uko batabawe.'

Iyi ndirimbo yifashishijwe cyane mu gihe cyo gukusanya inkunga yo gufasha ababaga bari ku rugamba, abababaye n'abandi. Yacuranzwe cyane mu kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame mu matora.

Christopher, umunyamuziki wo muri iki gihe wifatanyije na Makanyaga

Christopher niwe muhanzi rukumbi wo muri iki gihe wifatanyije na Makanyaga mu kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki.

Uyu musore uherutse mu bitaramo yakoreye mu Burayi, yinjiriye mu ndirimbo ye 'Byanze' imaze imyaka icyenda isohotse. Mbere yari yabanje kubaza abakunzi niba bameze neza. Ati 'Mwiriwe neza. Ndishimye nanjye kuba ndi hano. Namwe murishimye.' Yanaririmbye indirimbo ye yise 'Ndabyemeye', 'Iri joro' n'izindi.

Yanaririmbye indirimbo ye yise 'Ijuru rito' imaze imyaka itandatu isohotse. Yaririmbaga asaba abakunzi be kumusanga ku rubyiniro ubundi kabyinana.

Christopher yatunguwe muri iki gitaramo nyuma yo gusanga buri ndirimbo yose yateraga abakunzi be bari bazizi neza. Yanaririmbye indirimbo 'Agatima' imaze imyaka umunani isohotse. Asoreza ku ndirimbo ye yise 'Nibido'. 



Makanyaga yavuze ko yishimiye umubare w'abantu yataramiye, kandi bamushyigikiye


Makanyaga yahawe umutsima (Cake) mu kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki






Christopher yaririmbye cyane indirimbo ze zakunzwe kuva mu myaka 10 ishize

Christopher yaririmbye yimara urukumbuzi nyuma y'igihe cyari gishize adataramira abakunzi be Mariya yaririmbye indirimbo ye yamamaye yise 'Intsinzi', abantu bikura amakote bafatanya nawe

Mariya Yohana yafashije Makanyaga kwizihiza Yubile y'imyaka 50 mu gitaramo gikomeye




Makanyaga Abdoul ni umuhanzi utanga ibyishimo utanga ibyishimo ku bisekuru byombi




Ngabonziza yari amaze igihe atagaragara mu bitaramo byagutse- Yaririmbye indirimbo zubakiye ku kwizihiza kwibohora

Ngabonziza ari mu bahanzi bo hambere bakomeje umuziki kugeza no muri iki gihe


Umucuranzi wa Saxophone, Sax Water uherutse kumurika injyana nshya ya 'Gakondo- Fusion' yacurangiye umuhanzi Ngabonziza Augustin





Umuhanzi Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager yatunguranye muri iki gitaramo, aririmba zimwe mu ndirimbo ze




Cyamatare na Scovia Mutesi ubwo bakiraga ku rubyiniro Scovia Mutesi


Mavenge yamamaye mu ndirimbo zirimo 'Gakoni k'abakobwa'


Mavenge yavuze ko yishimiye kwifatanya na mugenzi we Makanyaga


Mavenge Sudi aririmba anicurangira gitari akoresheje ukuboko kw'ibumoso



Gucikwa n'iki gitaramo ni ukunywa zigahera!


Ku gipfunsi oyeeee! Umukunzi w'indirimbo zizwi nk'igisope


Mu gitaramo nk'iki ugerageza gutaha amafoto n'amashusho by'urwibutso

Umushyushyarugamba akaba n'umunyamakuru wa Radio Salus, Cyamatare yayoboye iki gitaramo akanyuzamo agacinya akadiho Abakuru ntibacitswe

Abakuru mu myaka ntibacitswe n'iki gitaramo


Mimi La Rose, umunyamuziki umaze igihe kinini muri Orchestre Impala


Umucuranzi wa Saxophone uri mu bagize Orchestre Impala


Abacuranzi ba Orchestre Impala bari babyambariye muri iki gitaramo


Ku rubyiniro, Orchestre Impala yifashishije intore ndetse n'inkumi z'ababyinnyi




Scovia Mutesi washinze Ikinyamakuru Mama Urwagasabo, yari umushyushyarugamba muri iki gitaramo- Asanzwe ayobora ibitaramo nk'ibi byubakiye ku mudiho wa Kinyarwanda


Banyuzagamo baganira ku munsi wo kwibohora ku nshuro ya 29, ari nako basoma kuri Skol


Perezida w'Abafana ba Rayon Sports, Muhanewimana Jean Claude yari muri iki gitaramo asoma ku kinyobwa cya SKOL

Inshuti zagiriye ibihe byiza muri iki gitaramo cya Makanyaga Abdul cyo kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki


Iki gitaramo cyahuje abantu b'ingeri zinyuranye cyane cyane abakunda indirimbo zizwi nka 'Karahanyuze'



Iki gitaramo cyabereye kuri Romantic Garden ku Gisozi, ahasanzwe habera ubukwe n'ibitaramo bikomeye

UKO BYARI BYIFASHE MBERE Y'UKO MAKANYAGA  ABDOUL AKORA IGITARAMO CYIHARIYE

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Makanyaga cyo kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki

AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye- InyaRwanda.com

VIDEO: Murezi Dieudonne- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131430/makanyaga-yizihije-yubile-yimyaka-50-ahabwa-impano-mu-gitaramo-cyahuriranye-no-kwizihiza-k-131430.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)