Manzi Thierry yabonye ikipe nshya hanze y'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'umunyarwanda, Manzi Thierry yamaze gusinyira ikipe ya Al Ahli Tripoli yo muri Libya.

Uyu mukinnyi ukina mu mutima w'ubwugarizi akaba yarekanywe n'iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yamuhaye ikaze.

Ni umusore utarahiriwe n'umwaka w'imikino ushize wa 2022-23 kuko igihe kinini yakimaze nta kipe afite.

Yabonye ikipe mu mikino yo kwishyura aho yasinyiye AS Kigali nayo akaza kugenda shampiyona ibura imikino ibiri ngo irangire.

Manzi Thierry akaba yamaze gusinyira Al Ahli Tripoli yo muri Libya ikina mu cyiciro cya mbere muri icyo gihugu.

Abaye umukinnyi wa 2 usinyiye iyi kipe nyuma Mugisha Bonheur uheruka kuyisinyira ndetse aba uwa 3 werekeje muri iki gihugu kuko na Haruna Niyonzima akinira Al Ta'awon.

Manzi Thierry yakiniye amakipe atandukanye nka Marines yavuyemo ajya muri Rayon Sports batandukanye muri 2019 ajya muri APR FC, muri 2021 yahise yerekeza muri Dila Gori yo muri Georgia yavuyemo akerekeza muri FAR Rabat yo muri Maroc yakinnyemo amezi 6 kugeza muri Kanama 2022, amara amezi 6 nta kipe, mu ntangiriro za 2023 nibwo yasinyiye AS Kigali amezi 6.

Manzi Thierry yasinyiye Al Ahli Tripoli



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manzi-thierry-yabonye-ikipe-nshya-hanze-y-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)