Mbere ko bagiraga ubwoba baje kubushira gute! Umugore yaguwe gitumo arimo akorera amahano umubiri w'umugabo we yaramaze kwivugana - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru y'umugore witwa Zainab Bibi w'imyaka 42, wo muri Pakistan yabaye gikwira mu itangazamakuru, nyuma y'uko aguwe gitumo yishe umugabo we yarangiza akamukatamo ibice akabiteka.

Ibi byabaye mu mwaka wa 2011 nk'uko bigaragazwa na Dail Mail, akaba ari nabwo uyu mugore muri uwo mwaka yatawe muri yombi.

Iyi nkuru yamenyekanye ubwo nyiri nzu Zainab Bibi n'umuryango we bakodeshaga, yatunguwe no kumugwa gitumo atetse ibice yakase ku mugabo we witwaga Ahmad Abbas nyuma yo kumva umwuka mubi uturuka muri urwo rugo, agahita atabaza polisi y'igihugu.

Uyu mugore ubwo yaburanishwaga yemeye icyo cyaha, avuga ko yishe uwo mugabo kuko yageragezaga gufata ku ngufu umukobwa we wari ufite imyaka 17.

Yemeye ko yamukasemo ibice akamuteka kugira ngo bimworohere gusibanganya ibimenyetso kuko nta bundi buryo yari afite bwo kurigisa umurambo we.



Source : https://yegob.rw/mbere-ko-bagiraga-ubwoba-baje-kubushira-gute-umugore-yaguwe-gitumo-arimo-akorera-amahano-umubiri-wumugabo-we-yaramaze-kwivugana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)