Menya Jill Sheffield watangije inama mpuzamah... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iminsi 4 igiye gushira mu Rwanda - Kigali habera inama igaruka ku ruhare rw'umugore. Tugiye kubagezaho amateka ya Jill Sheffield uri mu batangije uru rugendo rwa Women Deliver.

Nubwo imyaka ya Sheffield itemezwa neza ariko bivugwa ko afite 83. Yabonye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Burezi yakuye muri Kaminuza Glassboro mu 1961, aza kubona iy'icyiciro cya gatatu mu burezi mpuzamahanga mu 1963 yakuye muri Kaminuza ya Columbia.

Yatangiye gukora nk'umukorebushake mu birebana no kuboneza urubyaro mu bitaro bya Pumwami muri Kenya, akaba ari ho hantu hambere yakoreye muri Afurika y'Uburasirazuba.

Muri icyo gihe byari bigoye ko abagore bemererwa kuboneza urubyaro batari kumwe n'abagabo babo, gusa yabyitwayemo neza asoje inshingano ze asubira gukorera i New York aho yari ashinzwe uburezi mpuzamahanga muri Carnegie Corporation.

Mu 1987 ni bwo yari mu batangije Umuryango wita ku iterambere ry'ikiremwamuntu wa 'Family Care International' wibanda ahanini ku bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere, awubera Umuyobozi Mukuru mu gihe kingana n'imyaka 20.

Uyu muryango ni wo wa mbere washyize imbere ibirebana no kurwanya impfu z'ababyeyi bapfa babyara. Mu mwaka wa 2007 ni bwo yatangije Women Deliver inama mpuzamahanga yiga ku ruhare rw'umugore mu iterambere.

Iyi nama yatangiye kuba umuyoboro ukomeye w'ibisubizo by'ibibazo by'abagore ku isi, itangira kuba kandi isoko y'ubushobozi bw'ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga mito n'iminini y'abari n'abategarugori.

Uyu mubyeyi yaje kujya mu kiruhuko cy'izabukuru mu mwaka wa 2016, ariko ibikorwa bya Women Deliver birakomeza.

Indi mirimo Sheffield yakoze!

Mu 2011 yari muri ba Komiseri 30 b'Umuryango w'Abibumbye bashinzwe gukusanya amakuru no kureba uko yabyazwa umusaruro ku buzima bw'umugore n'umwana.

Myinshi mu mirimo yagiye akora, yabaga ifite aho ihuriye n'ubuzima bw'umwana n'umugore aho yabaga ari Umuyobozi Mukuru w'Imiryango yigenga ndetse n'umujyanama.

Yanahawe ibihembo bitandukanye mpuzamahanga birimo icyo yahawe n'Umuryango w'Abanyamerika wa Public Health cya Life Achievement Award, hari muri 2008.

Muri uwo mwaka kandi igihembo cy'Umuryango w'Abibumbye cyahawe Family Care International yashinzwe n'abarimo Sheffield, ku bw'uruhare rwayo mu guteza imbere ubuzima bw'imyororokere.

Kaminuza ya Columbia yizemo, yamuhaye igihembo cy'umunyeshuri w'agatangaza yigeze igira. Melinda Gate, Ikigo Mpuzamahanga ku bushakashatsi ku buzima bw'umugore, bahawe igihembo cya 'Lifetime Achievement Award'.

Jill Sheffield watangije Women Deliver



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132056/menya-jill-sheffield-watangije-inama-mpuzamahanga-ya-women-deliver-iteranirije-impuguke-ib-132056.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)