Iyi miryango yavuguruye amasezrano yabo no kwiyemeza kubana imbere y' Imana igizwe n'abakristo b' Itorero rya Methodiste Libre rya Kicukiro.Â
Bamaze kuvuga indahiro ishimangira isezerano ryabo imbere y' Imana indahiro yabo yakiriwe n' umushumba Rev. Ndagijimana Jean Baptiste akaba ariwe ayobora Paroisse ya Kicukiro.
Hakurikiyego igikorwa cyo gusinyira mu gutabo cyitorero cya Methodiste Libre - KicukiroÂ
Abashingirwanywe bose uko ari 11 bavuga ko bahuguwe babwirwa ibyiza byo kubana byamewe n'amategeko ya Repubulika y' u Rwannda ndetse nuko Bibiliya ibitegeka . Sibyo gusa kuko bigishijwe kendi umumaro wo gukorera Imana barasezenye imbere y' Imana . Izi mpamvu zose ngo akaba arizo zabateye kwemera bagategurira hamwe ibirori byabo. Itoreo naryo ribahitiramo kubasezeranyiriza umunsi umwe .Â
Bamaze gusezerana no gusinya Itorero ryabahaye impano igizwe na Bibiliya ndetse n'igitabo cy' indirimboÂ
Ku rwego rw' Itorore ibirori byo kubakira bikaba biza kubera ku rusengero noneho nyuma y'iyi mihango muri muryango ukaza gukomereza ibirori mu rugoÂ
Umuyobozi w'itorero abasezeranya yagize ati" Uwiteka abarebe neza kandi abahe kubana amahoro. Ababyeyi beza bubaka umubare nyarwanda bazarerere igihugu. "Â
Ibi birori kandi byitabiriwe n'umunyamabanga nshingwa bikorwa w' Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro. Mu ijambo rye yagarutse ku bufatanye n'itorero Methodiste Libre ndetse abashimira kuba barahuguye iyi miryango anabasezeranya ko ubutaha mu gikorwa nkicyo azazana ibendera ku rusengero hakanabera umuhango wo kubasezeranya icyarimwe mu mategeko ndetse n'imbere y'Imana .Â
Asoza ijambo rye yaboneyeho gushishikariza abakristo ba Methodiste Libre kwitabira gahunda yo kwishura ubwishingane mu kwivuza Mutuelle de Santé .
Ndetse Itorero naryo rimwereka ko iyo gahunda bayitabiriye ahubwo rinamushikiriza sheki y'amafaranga yakusanijwe n'itorero ngo ryishurire abantu mutuelle de santé .