MTN Rwanda yatangije ikoranabuhanga ryagutse... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kubona uruhushya ruvuguruye, MTN Rwandacell PLC (MTN Rwanda) yavuguruye umuyoboro wayo, ishyiraho 4G, LTE yongerera ubunararibonye bw'abakiriya.

Kuba MTN Rwanda yatangije ikoranabuhanga rya 4G, bigiye gushyiraho uburyo bunoze bwo gukoresha interinete mu buryo bwihuse kandi igere kuri benshi byoroshye. 

Hamwe na intrinete yihuta, abayikoresha bazahabwa ubushobozi bwo kubona serivise zinoze z'itezimbere, bagire uruhare ku makuru, hamwe n'ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga;

Mu gihe ibigo by'ubucuruzi bizongererwa ubushobozi bwo guhanga udushya no kwagura ibikorwa byabo mu buryo bw'ikoranabuhanga, hibandwa mu gufungura andi mahirwe mashya mu bice bitandukanye by'ubuzima.

Mapula Bodibe, Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, ashimira Guverinoma y'u Rwanda yagize ati: 'Turashimira Guverinoma y'u Rwanda ku nkunga idahwema gutanga, idufasha kurushaho guhuza imiyoboro yacu no guteza imbere ikoreshwa rya interineti, ntawe usigaye inyuma. 

Ibi bibaye mu gihe MTN yizihiza imyaka 25 imaze ikorera mu Rwanda kandi ntitwabura gutekereza ku rugendo rw'inganda z'itumanaho mu Rwanda ndetse n'uko kugira icyerekezo kimwe byazanye umuyoboro w'itumanaho rigezweho mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu myaka 25 ishize, uubu ikaba iri kumurika 4G n'ibindi bikorwa by'ikoranabuhanga bizaza mu gihe kizaza ku nyungu z'abanyarwanda. 

Hamwe n'ikoranabuhanga rya 4G LTE, ntabwo turi gushora mu guteza imbere umuyoboro gusa, ahubwo turi kwibanda mu gushaka ibisubizo birambye mu rwego rwo kuzamura iterambere ry'u Rwanda.' 

MTN Rwanda yatangije ikoranabuhanga ryagutse rya 4G,LTE mu gihugu hose

MTN Rwanda yashyize ahagaragara ikoranabuhanga rishya rya 4G, LTE ku mbuga zayo interineti ku kigero cya 80%, ibyahise bituma MTN Rwanda iba iya mbere mu gutanga ikoranabuhanga rya 4G mu Rwanda. 

Usibye gutangiza umuyoboro wayo wa 4G, MTN izashora arenga miliyari 26 z'amafaranga y'u Rwanda mu kuvugurura ibikorwa remezo by'itumanaho, mu rwego rwo kwiyemeza guha abakiriya bayo serivisi zo mu rwo hejuru.

Eugen Gakwerere, Umuyobozi mukuru ushinzwe tekinike muri MTN Rwanda na we yagize icyo avuga ku itangizwa rya 4G rya MTN Rwanda, aho yagize ati: 'MTN Rwanda yashyize ahagaragara umuyoboro mugari wa 4G mu gihugu hose, uzatanga abakiliya ubushobozi bw'ikoranabuhanga. 

Uyu munsi, twakomeje amasezeano yacu yo gutanga serivisi zinoze, bishimangirwa n'imyizerere yacu y'ibanze ivuga ko buri wese akwiye amahirwe yo kuba mu buzima bugezweho.'

Amakuru ashimishije abakiriya ba MTN biyandikishije muri serivisi ya MTN 4G bakwiye kumenya, ni uko bagiye kujya bakoresha 4G ku giciro kimwe n'icya 3G. Nta yandi mafaranga yishyurwa ku bakiriya bakoresha serivisi za MTN 4G, byemeza neza ko serivisi ya MTN 4G ihendukiye buri wese.

Kurubu kandi ushobora gusura MTN Centre Service ikwegereye cyangwa iduka rya Connect kugirango baguhindurire ikarita ya 4G nta yandi mananiza, ubundi ukishimira gukoresha Whatsapp ku buntu mu cyumweru kimwe. 

Abadafite terefone zidakoresha 4G bashobora kuzigura ku biciro bihendutse aho ushobra kwishyura buhoro buhoro buri munsi, buri cyumweru, cyangwa buri kwezi kuri Macye Macye ukoresheje *182*12#.

Bodibe yongeyeho ati 'Umuyoboro wa 4G wa MTN uzakora nk'umusemburo wo guzamura U Rwanda mu ikoranabuhanga no gufungura isi nshya y'ubushobozi kuri buri wese. 

Twishimiye kuba bamwe mu iterwa ry'iyi ntambwe kandi twiteguye gutera inkunga abakiriya bacu kugira ngo bagere ku rwego rushimishije mu mibereho yabo binyuze mu buhanga bwacu mu ikoranabuhanga rigezweho ndetse no gutanga serivisi zihendutse zizabafasha kubona ibikoresho, ubumenyi, ndetse no guhura n'abantu bashya, kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza.'

Mu gihe u Rwanda ruri kwishimira intambwe rwateye mu gukwirakwiza ikoranabuhanga rigezweho rya 4G mu gihugu hose, hari ibindi bihugu kurubu bikoresha 5G ndetse hari n'ibyatangiye gusingira 6G harimo Koreya y'Epfo, Amerika, u Buyapani, u Bushinwa n'u Buhinde.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132311/mtn-rwanda-yatangije-ikoranabuhanga-ryagutse-rya-4g-lte-mu-gihugu-hose-132311.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)