Mu butumwa buryoheye amatwi Yousef Rharb yahaye abafana ba Rayon Sports abacyeba bongera gutekereza uko bazajya bamuhagarika - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa buryoheye amatwi Yousef Rharb yatumye abafana ba Rayon Sports bamwenyura abacyeba bongera gutekereza uko bazajya bamuhagarika

Rutahizamu w'umunya-Marocco Yousef Rharb yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba Rayon Sports bibazaga niba azagaruka cyangwa ari ibihuha.

Hashize iminsi ikipe ya Rayon Sports yumvikanye na Yousef Rharb ukomoka mu gihugu cya Marocco ariko kubera hari utuntu tutari twuzuye kugirango aze hano mu Rwanda kugeza ubu byamaze kurangira vuba araba ageze hano mu Rwanda.

Mu butumwa Yousef yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize Ati ' Muraho bafana ba Rayon Sports, nishimiye kugaruka mu muryango, tubonane vuba.'

Nyuma y'ubu butumwa, abafana b'amakipe arimo APR FC ndetse na Kiyovu Sports ahora ahanganye na Rayon Sports twaganiriye baduhamirije ko kuzahagarika uyu musore bizagorana cyane bitewe n'umupira akina kandi uryoheye amaso.

Iki gikorwa uyu mukinnyi benshi bakunze ubwo yakinaga hano mu Rwanda muri sezo ya 2021-2022 yakoze, cyahise cyameza bidasubirwaho ko kugeza ubu ari umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports nyuma yaho benshi bumvaga ibikomeje kuvugwa ari ibihuha.

 



Source : https://yegob.rw/mu-butumwa-buryoheye-amatwi-yousef-rharb-yatumye-abafana-ba-rayon-sports-bamwenyura-abacyeba-bongera-gutekereza-uko-bazajya-bamuhagarika/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)