Mu butumwa bwatumye benshi bemeza ko yakoze amateka ikipe ikomeye hano mu Rwanda yahaye ubutumwa Migi watangiye ubundi buzima - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa bwatumye benshi bemeza ko yakoze amateka ikipe ikomeye hano mu Rwanda yahaye ubutumwa Migi watangiye ubundi buzima

Ikipe ikomeye hano mu Rwanda yahaye ubutumwa bukomeye Mugiraneza Jean Baptiste Migi bukora benshi ku mutima.

Kuri uyu wa mbere nibwo umukinnyi wakoze amateka mu ikipe ya APR FC, Kiyovu Sports ndetse no mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Migi yasezeye burundu ku gukina umupira w'amaguru.

Nyuma yo gutangaza ibi abantu benshi bamwifurije ihirwe mu bikorwa ndetse n'ubuzima bushya agiyemo ariko ikipe ya APR FC yaje gukora igikorwa cyiza nayo imwifuriza amahirwe mu byo agiyemo nk'umukinnyi wayifashije cyane.

Babinyijije ku mbuga nkoranyambaga zabo bagize bati 'Muraho Mugiraneza Jean Baptiste, wakoze akazi gakomeye nk'umukinnyi. Warakoze kubikorwa byawe byose byiza kandi bitazibagirana'.

'Twizeye ko uzishimira buri munota wose w'ikiruhuko. Uzakumburwa ariko ntabwo uzigera wibagirana. Amahirwe masa ku bikorwa byawe bikurikiyeho! Reka bizabe byiza cyane kuruta ibya mbere. Kuri twe buri gihe uzahora uri umunyabigwi mu mateka y'iyi kipe y'ubukombe ya APR FC'.



Source : https://yegob.rw/mu-butumwa-bwatumye-benshi-bemeza-ko-yakoze-amateka-ikipe-ikomeye-hano-mu-rwanda-yahaye-ubutumwa-migi-watangiye-ubundi-buzima/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)