MU MAFOTO: La Fouine yataramiye i Kigali ku n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023 mu Nyubako y'Imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera. Warangiye ikipe y'u Rwanda itsinzwe na Angola, ariko ibona itike yo gukina imikino ya 1/4.

Wari umukino wa kabiri u Rwanda rukinnye. Rwatangiye umukino ruri hejuru, ndetse rwegukana agace ka mbere n'amanota 16 ku 8 ya Angola. Muri aka gace umukinnyi Destiney Promise ni we watsinze amanota menshi.

Mu gace ka kabiri u Rwanda rwari hejuru cyane, abakobwa b'umutoza Sarr batsinzemo amanota menshi kuko batsinze 22 mu gihe Angola yo yari imaze gutsinda amanota 14 gusa.

Agace ka gatatu katangiranye imbaraga ndetse kaba agace u Rwanda ruguyemo, umuntu akaba atatinya kuvuga ko ariho u Rwanda rwatakarije umukino.

Ni agace kagiye gukinwa u Rwanda rufite ikinyuranyo cy'amanota 16, ariko aka gace karangiye u Rwanda rutsinze amanota 4 Angola itsinze amanota 22, umukino uhita uhinduka mubisi.

Agace ka kane ari nako ka nyuma, kasabaga imbaraga nyinshi umutoza w'u Rwanda n'abakobwa be kugira ngo bigobotore Angola wabonaga ko yamaze kuvumbura amayeri yabo.

Iminota yagenwe y'umukino yarangiye amakipe yombi anganya amanota 64 kuri 64 maze hongerwaho iminota 5.

Muri iyi minota itahiriye u Rwanda, Angola yatsinzemo amanota 10 mu gihe u Rwanda rwo rwatsinzemo 4 gusa. Umukino waje kurangira wegukanywe n'ikipe ya Angola ku manota 74 kuri 68.

Nubwo ariko u Rwanda rwatsinzwe, rwahise rubona itike yo gukina imikino ya 1/4, kuko rwari rwatsinze umukino ubanza bahuyemo na Cote d'ivoire

Mu mukino hagati La Fouine yahawe umwanya ataramira abakunzi be. Uyu mugabo yasohoye amashusho amugaragaza anyura hagati y'abantu kugeza ageze ku rubyiniro ubundi aririmba indirimbo ze nyinshi zakunzwe nka 'Ma Meilleure'.

Yanagaragaje amafoto ari kumwe n'itsinda ry'abajyanama be bazanye mu Rwanda. Yataramiye i Kigali nyuma y'ibitaramo bibiri yakoreye mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Uyu mugabo yari amaze imyaka umunani adataramira muri Congo. Ni mu gihe mu Rwanda yaherukaga kuhataramira muri 2022 binyuze mu iserukiramuco 'Africa in Colors'.

Mu kiganiro yahaye TNT, La Fouine yavuze ko yifuza gukorera igitaramo cye mu Rwanda. Kandi yatunguwe n''uburyo abantu bazi indirimbo zanjye'.

Yavuze ko afite icyizere cy'uko umunsi umwe azahakorera igitaramo cye cyagutse, agataramana n'abakunzi be bigatinda. 

Avuga ko ari iby'igiciro kinini kuri we, kuba yarangoye gutumirwa mu Rwanda. La Fouine ni umwe mu bahanzi b'abahanga u Bufaransa bufite, umuraperi udashidikanwaho na benshi mu gisekuru gishya cy'umuziki w'iki gihugu.

Yabonye izuba ku wa 25 Ukuboza 1981, yujuje imyaka 40 y'amavuko. Yavukiye ahitwa Trappes mu Bufaransa, areshya na 1.98 m. Avuka kuri Ahmed Mouhid na Fatima Mouhid, afite umwana umwe witwa Fatima Mouhid.

Uyu mugabo yagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo zirimo 'Ma Meilleure' yo mu 2013, 'Quand je Patriai', 'Va Bene' yo mu 2014 n'izindi. Indirimbo ze zirebwa n'umubare munini ku Isi, ndetse yakoranye n'abahanzi bakomeye ku Isi.

Mu 2011 yegukanye igihembo cya MTV Europe Music Awards. Afite abavandimwe batandatu bavukana ku babyeyi bafite inkomoko mu Bufaransa no muri Marocco. Inyandiko ziri kuri internet zivuga ko La Fouine ubwo yari afite imyaka 15 y'amavuko, yavuye mu ishuri atangira umuziki.

Ubwo yari afite imyaka 37 y'amauko, ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko atunze miliyoni 8 z'amadorali. Bivugwa ko aya mafaranga yayakuye mu muziki no mu bundi bushabitsi.


La Fouine yataramiye i Kigali ku nshuro ye ya kabiri nyuma yo gutanga ibyishimo mu 2022



La Fouine yaririmbye mu mukino hagati wahuje u Rwanda na Angola


La Fouine yagaragaje ko yanogewe no kuririmbira muri BK Arena


Uyu muraperi yaherukaga gukorera ibitaramo bibiri mu Mujyi wa Bukavu


 

Uyu mukino wahuje u Rwanda na Angola witabiriwe na Perezida Kagame n'umukobwa we Ange Kagame

 



Ibyishimo byari byose ku bafana b'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda


Uyu mukino waranzwe no guhangana bikomeye mu kibuga






Perezida Kagame yakurikiranye umukino wahuje u Rwanda na Angola 


La Fouine agaragaza ko yishimira intera u Rwanda rugezeho mu iterambere






AMAFOTO: Urugwiro Village&TNT 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132596/mu-mafoto-la-fouine-yataramiye-i-kigali-ku-nshuro-ya-kabiri-132596.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)