Mu mufatire iry'iburyo: Ubuzima bwa Jose Chameleone buri habi Imama yonyine niyo ya buzahura - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mufatire iry'iburyo: Ubuzima bwa Jose Chameleone buri habi Imama yonyine niyo ya buzahura

Dr Jose Chameleone , arembeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yagiye kureba umuhungu we.

Amakuru avuga ko yari amaze imyaka irenga ibiri avuga ko ababara mu gifu ndetse abaganga bari baramugiriye inama yo kubagwa.

Mu rugendo yagiriye muri Amerika mu kwezi gushize, ubuzima bwe bwarushijeho kuba bubi nk'uko umubyeyi we yabitangaje.

Se wa Chameleone ubwo yaganiraga kuri telefone na Bukedde TV yagize ati: 'Chameleone yarwaye kuva mu mezi ashize. Ubwo yajyaga muri Amerika, uburwayi bwarushijeho kwiyongera. Ubu ararembye cyane. Yagiye agira ibibazo mu nda ku buryo arimo kwivuza '.

Ubu Jose Chameleone ari kwitabwaho n'abaganga ndetse yitegura no ku bagwa dore ko asabwa arenga miliyoni 350 kugira ngo igikorwa cyo ku mubaga kigende neza.



Source : https://yegob.rw/mu-mufatire-iryiburyo-ubuzima-bwa-jose-chameleone-buri-habi-imama-yonyine-niyo-ya-buzahura/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)