Kuri iki cyumweru, mu mujyi wa Kigali, habereye isiganwa ku magare, ryiswe Legacy Sakumi Anselme. Ni isiganwa ngarukamwaka ryari ribaye ku nshuro ya 2 kuva 2019 ubwo ryakinwaga bwa mbere. Iri siganwa ryakinwe mu byiciro bitandukanye birimo abana bakiri bato, abatarabigize umwuga, abakanyujijeho, abagore babigize umwuga, ndetse n'abagabo babigize umwuga.
Isiganwa ryatangiye ku isaha ya saa Sita z'amanywa aho byari byatangiye biteganyijwe ko isiganwa rizatangira saa Yine z'igitondo ariko bikaza guhinduka ku munota wa nyuma. Abasiganwa bahagurukaga kuri BK Arena-Airtel-Gasabo District Office-RDB-SP-Nyarutarama-MTN Center-Mu Kabuga ka Nyarutarama-Kibagabaga(indabo)-Kibagabaga Hospital-Kimironko-Engen Petrol Station-ControleTechnique bakagaruka kuri BK Arena, intera ikaba yanganaga na 11.4KM, gusa abakinnyi bahazengurukaga inshuro zitandukanye bigendanye n'ibirometero bari gukora.
">Mu bagabo, basiganwe Kirometero 102 na Metero 600. Mugisha Moise ukinira Benediction Club niwe wabaye uwa mbere akoresheje amasaha 2 iminota 45 n'amasegonda 31.Yari yasize abari bamukurikiye kuntera ingana n'iminota 7 aho Byukusenge Patrick bakinana yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje amasaha abiri, iminota 52 n'amasegonda 30. Nkundabera Eric ukinira Les Amis Sportifs yaje ku mwanya wa Gatatu akoresheje amasaha 2 iminota n'amasegonda 45.
Mugisha Moise ubwo yageraga ku murongo ariwe uyoboye ndetse yashyizemo intera ndendeÂ
Mu bagore, basiganwe Kirometero zigera 79, aho Ingabire Diane ukinira ikipe ya Canyon yabaye uwa mbere akoresheje isaha 1 iminota 59 n'amasegonda 58, ku mwanya wa Kabiri haza Mwamikazi Djazilla wakoresheje amasaha 2 iminota 4 n'amasegonda 22 naho Ntakirutimana Marthe ukinana na Mwamikazi Djazilla mu ikipe ya Ndabaga, aza ku mwanya wa 3 akoresheje amasaha 2 iminota 4 n'amasegonda 45.
Ingabire Diane ubwo yinjiraga mu murongo w'abatsinze yaje mu buryo butarimo igitutu kuko yari yanikiye abandiÂ
Mu bangavu, Byukusenge Mariate yaje ku mwanya wa mbere akaba akinira Bugesera Cycling Team, akurikirwa na Uwera Aline wabaye uwa kabiri, naho Iragena Charlotte aza ku mwanya wa gatatu. Mu cyiciro cy'ingimbi, Tuyizere Hashim yaje ku mwanya wa mbere, akurikirwa na Uhiriwe Espoir ukinira Nyabihu.
Mubakanyujijeho, (Veterans) Ruhumuriza Abraham wakoze amateka ubwo Tour du Rwanda yari itaraba mpuzamahanga, niwe waje ku mwanya wa mbere, akurikirwa na David Matovu ukomoka muri Uganda, n'ubundi bajyaga bahangana mu myaka yatambutse.
Matovu ubanza, ibumoso, Ruhumuriza uri hagati, na Rafiki Jean De Dieu nibo bitwaye neza mu cyiciro cy'aba kanyujijehoÂ
Nyuma y'isiganwa, Ruhumuriza Abraham yishimiye imitegurire ya Legacy Sakumi Anselme Race kuko bibutse cy'ibyiciro by'abakuze. Yagize Ati" isiganwa ry'uyu munsi, ryari rigiye kubera ko nari maze igihe ntakina, ariko mu buzima busanzwe mbandimo gutoza abana bakiri bato i Butare, navuga ko iyo myitozo ariyo yamfashije gutsinda. Ikindi navuga, iri siganwa narikunze, kuko biba bigaragaye ko natwe abantu bakuze twigeze kuba mu mukino w'amagare, bagaruye umukino twibonamo.
Ubundi iyo wateguye igikorwa kikarangira urabanza ukiruhutsa ugashima Imana ko yagushoboje. Turishimye kuba irushanwa rya kabiri rigenze neza, twatangiye tutari mpuzamahanga, none ubu hashojwe irushanwa ryari mpuzamahanga. Icyo navuga ni uko ibyiciro byose byari bifite aho bihuriye n'isiganwa byishimye bigendanye nicyo bari biteze mu isiganwa."
Ubwo iri siganwa ryaherukaga kuba mu 2019, icyo gihe ryitwa 'Tour de l'Espoir Memorial Sakumi Anselme', ryegukanywe na Nsengiyumva Shemu (wakinigara Les Amis Sportifs) mu bagabo, mu ngimbi ritwarwa na Iradukunda Emmanuel (wakiniraga Fly Cycling Team) na Ndiraba Yussuf mu batarabigize umwuga.
Tuyizere Hashim yahembwe nk'umukinnyi wabaye uwa mbere mu NgimbiÂ
Byukusenge Mariate yabaye uwa mbere mu cyiciro cy'abangavuÂ
Serge Rusagara, umwana wa Sakumi niwe uyobora itsinda ritegura Legacy Sakumi Anselme Race, kuri iyi nshuro akaba yemeje ko ubwo hazakinwa icyiciro cya gatatu cy'iri siganwa abantu bakwitega byinshiÂ
Hanatanzwe umupira Sakumi yigeze gukinana igare ahagana mu 1990 ndetse ukaba washyikirijwe umuryango we nk'urwibutsoÂ
Mwamikazi witegura ibizamini bya Leta yabaye uwa kabiri mu cyiciro cy'abagore